Umuhanzi wa Gospel Nkomezi urimubakomeye mu Rwanda yavuze icyo ahishiye abakunzi biwe
Prosper Nkomezi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uzwi cyane mu njyana ya gospel, avuka i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo . Uyu muhanzi wavutse mu 1995, yakuze mu muryango w’abakristo, aho yigishijwe gukunda Imana no kuyiririmbira. Nkomezi yatangiye urugendo rwe mu muziki mu 2014, afite imyaka 18, ubwo yatangiraga kuririmba mu rusengero rwa ADEPR, nyuma aza gukorera muri Zion Temple.
Nkomezi avuga ko umuryango we wamufashije kumenya gukina piano, ndetse akaba yarakurikiye inama z’umubyeyi we wamubwiye ko afite impano yo kuririmba.Ubwo yabisobanuraga, yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko nshobora kuririmba, ariko umubyeyi wanjye yabonye impano yanjye, ansaba gutangira umuziki nk’Umuhanzi.”
Mu 2024, Nkomezi yashyize hanze ibihangano bibiri bishya, ari byo Nzakingura na Nyigisha, mu gitaramo cyitwa Nzakingura Live Concert. Iki gitaramo cyabaye nyuma y’imyaka itanu ataririmba, kikaba cyari igikorwa cyo gusubiza abakunzi be no kubereka impano nshya afite.
Nkomezi kandi yitegura gushyira hanze album ye ya kane yise Warandamiye, izasohoka mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2025. Uyu muhanzi arateganya no gukora igitaramo gikomeye mu 2026, kizaba kimaze imyaka icumi atangiye umuziki.
Mu ndirimbo ze nka Nzayivuga, Ibashagukora, Ntukoza Isoni, na Umusaraba (afatanije na Israel Mbonyi), Nkomezi agaragaza ubutumwa bw’ihumure, ukwizera, no gukunda Imana. Uyu muhanzi akomeje gukundwa n’abakunzi ba gospel mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yako.