Umuhungu wa Perezida Joe Biden, urukiko rwa muhamije ibyaha birenga bibiri.
Ni Hunter Biden, umuhungu wa Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden wahamijwe n’urukiko ibyaha bitatu, bifitanye isano no kuba yarishe ibiwiriza ribuza uwabaswe n’ibiyobyabwenge kugura imbunda.
Bibaye ubwambere uwahafi mu muryango w’ukiri perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahamijwe ibyaha, kandi hari abasesenguzi bagaragaza ko nubwo icyaha ari gatozi, iki cyemezo kizagira ingaruka kuri perezida Biden ushaka kongera guharanira umwanya w’umukuru w’iki gihugu mu matora yo mu kwezi kwa Cumi n’abiri, uyu mwaka.
Iyi mbunda ya revolver Hunter Biden yayiguze mu iduka ryo mu gace ka Delaware mu 2018, ariko abeshya ko adakoresha ibiyobyabwenge, nyamara ngo yari akiri imbata ya Cocaïne.
Igitangaza makuru cya CNN cyatangaje ko ibyaha bibiri bifitanye isano no kuba yarabeshye ko atagikoresha ibiyobyabwenge, ikindi kikaba icyo gutunga imbunda mu gihe yakoreshaga umuti utemewe n’amategeko.
Hallie Biden wabaye umugore wa Hunter Biden, tariki ya 06/06/2024 yasobanuriye urukiko ko yigeze gusaka imodoka y’umugabo we mu 2018, asangamo Cocaïne n’iyi mbunda, ahitamo kubijugunya. Ni ubuhamya bwashimangiraga ko umuhungu wa Perezida Joe Biden yaba yarakoze ibi byaha.
Uyu mugore yagize ati: “Nk’uko nari nsanzwe mbigenza, mu 2018 nagiye mu mudoka ye, nyisangamo ibintu byinshi birimo ibisigazwa bya Cocaïne, ibyo kuyinyeshwa n’imbunda nayipfunyikanye ubwoba, nyishira mu ishashi, njya kuyijugunya.”
Mu bandi batanze ubuhamya muri uru rubanza harimo umukozi w’urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza (FBI), Erika Jensen, watangije iperereza kuri Hunter mu 2018. Uyu yabwiye urukiko ko afite ibimenyetso birimo amafoto bigaragaza ko uregwa yakoreshaga ibiyobyabwenge bya Cocaïne mu gihe yaguraga imbunda.
Ababuranishaga uru rubanza bafashye icyemezo cyo kurusubika mbere y’uko batangaza ibihano by’u muhungu wa Perezida Joe Biden.
Ibyaha Hunter Biden yahamijwe bihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 n’ihazabu ya 750.000$, icyakoze ashobora koroherezwa igihano bitewe n’uko ari ubwa mbere ahamijwe ibyaha n’inkiko.
Urukiko rwasobanuye kandi ko Hunter azafungwa nyuma y’iminsi 120 urubanza rwe ruciwe. Ni ukuvuga ko azajya muri gereza mu gihe hazaba habura iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe.
MCN.