I Goma, umuhungu wu munganga wari umaze iminsi yaraburiwe irengero, ku Cyumweru, ejo hashize, basanze aho yapfiriye.
Ni Freddy Balolage, watoraguwe atakiri muzima hubwo ari umurambo, nk’uko byavuzwe kuva ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14/04/2024.
Ababonye umurambo wa muganga Balolage bavuze ko batamenye icyamwishe, yari umuforomo wakoreraga mu bitaro bya Carmel, byo mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Munganga Balolage yabuze kuva ku mugoroba wo ku itariki ya 12/04/2024, ubwo yari avuye mu kazi. Kuva icyo gihe telephone ye ntiyongeye gucamo, nk’uko abanyegoma babivuga.
Yongeye kuboneka ari umurambo ahagana isaha z’umugoroba wo ku munsi w’ejo hashize. Uyu muhungu wari umuforomo apfuye agifite imyaka y’ubuto, kuko yari munsi y’imyaka 30, kandi ataranubaka urugo.
Ku rundi ruhande, kuri iki Cyumweru, igihe c’isaha z’igicamunsi, abasirikare babiri ba FARDC bishe umuturage ba murashe, nyuma y’uko bari bamaze ku mwambura telephone ye, ngendanwa.
Icyakurikiyeho n’uko abandi basirikare bo mwitsinda ry’aba PM bahise baza bata muri yombi ba basirikare bicanye.
Ubwicanyi i Goma bumaze kuba ikindi kintu. Burimunsi hapfa byibuze abantu nka batatu. Kuva mu mpera z’u mwaka ushize, bigeze muri uku kwezi kwa Kane byarushijeho gufata indi ntera.
MCN.