Umuhuza bikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa, yongeye kwigamba kugira ingabo zifite imbaraga.
Mbonimpa, aheruka kuvuga ibigwi by’ingabo za M23 k’u wa mbere w’iki Cyumweru turimo, nimugihe ingabo za ARC/M23, zari zimaze gutsinda urugamba muri Karuba, Kibumba no mu nkengero z’ibi bice.
Yagize ati: “Ibyiringiro byose by’ihuriro ry’Ingabo z’umwijima, bya hindutse ubusa(zero), bagerageje kurwana muri Kibumba, ho muri teritware ya Nyiragongo no muri Masisi mubice bya Karuba na Mweso, werekeza Kashunga na Pilote, ariko bakubiswe inshuro n’Abasirikare ba ARC.”
Ejo hashize, tariki ya 24/01/2024, naho Benjamin Mbonimpa, yongeye kuvuga imbaraga z’Ingabo za ARC, ninyuma y’uko M23 irwanye urugamba rwo mugace ka Kanyangohe, gaherereye mu kirometere kimwe na Mweso, aho bivugwa ko Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa zahateye ari benshi biza kurangira M23 ibirukanye muri ibyo bice.
Benjamin Mbonimpa, yagize ati: “Nta kindi Gisirikare wa bona gikomeye kiruta kuva inyuma kwa M23, reka mba bwire M23 yamaze kuva inyuma. Ntizasubira inyuma.”
Amakuru avuga ko muri Kanyengohe, ko habereye urugamba rukomeye, nk’uko MCN ya bibwiwe. Uwatanze ubuhamya bw’urugamba rwa bereye Kanyangohe, yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, bashaka gufata umusozi wa Kanyengohe kuko n’ahantu heza hirengereye ariko bakubitswe na M23 bahunga ubutagaruka.”
Yakomeje agira ati: “FARDC n’abambari babo na SADC, bari baje ku bwinshi ariko ibyabo byahindutse ubusa. Ejo habaye imirwano ikomeye cyane.”
Kugeza ubu M23 igenzura ibice bya Mweso, Kanyangohe no mu nkengero zaho.
Andi makuru n’uko mu bice bya Nyiragongo hari umutekano muke ni mugihe abaturage bakomeje kuva muri ibyo bice berekeza i Goma.
Bruce Bahanda.