Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Kagame yakiriye umuhuza ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo, hamenyekana n’icyo ibiganiro byabo byibanzeho.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 22, 2025
in Regional Politics
0
Perezida Kagame yakiriye umuhuza ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo, hamenyekana n’icyo ibiganiro byabo byibanzeho.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame yakiriye umuhuza ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo hamenyekana n’icyo ibiganiro byabo byibanzeho.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, uheruka guhabwa inshingano z’ubuhuza ku kibazo cya Congo n’u Rwanda yakiriwe na perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye.

Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 21/04/2025, ni bwo perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Togo.

Ibi biro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko perezida Paul Kagame yakiriye Gnassingbé ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 21/04/2025, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bigamije kugushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Congo no mu karere.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya perezida wa Togo, ryavugaga ko uruzinduko rwa Gnassingbé i Kigali rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.

Gnassingbé mu minsi mike ishize nibwo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe wamuhaye inshingano zo kuba umuhuza.

Togo muri iryo tangazo ryayo, ivuga ko ikiyiraje inshinga ari ugushinga imfatiro z’ibiganiro byubaka ndetse n’ubwiyunge burambye, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane yo muri Congo akomeje gushegesha akarere k’ibiyaga bigari.

Togo kandi ivuga ko perezida wayo yiteguye gukorana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo no gufasha ibihugu byombi kwiyunga.

Uyu mukuru w’iki gihugu cya Togo yagizwe umuhuza w’u Rwanda na Congo asimbuye kuri izi nshingano perezida Joao Lourenco wa Angola.

Ubundi kandi uyu mukuru w’iki gihugu yageze i Kigali mu Rwanda, nyuma y’aho yari aheruka i Kinshasa muri RDC, urugendo rwasize abonanye na perezida Felix Tshosekedi n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gihugu.

Hagataho, u Rwanda rushinja RDC gukorana na FDLR irurwanya inagizwe kandi n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu cy’u Rwanda.

Ni mu gihe RDC nayo irushinja gufasha umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana, ndetse n’uy’u mutwe wa M23 ubitera utwatsi.

Tags: GnassingbéKagameRdcU Rwanda
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero i Kavumu.

Mpuruyaha ku gitero gikomeye ihuriro ry'ingabo za Congo zagabye i Nyangenzi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?