Perezida Kagame yakiriye umuhuza ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo hamenyekana n’icyo ibiganiro byabo byibanzeho.
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, uheruka guhabwa inshingano z’ubuhuza ku kibazo cya Congo n’u Rwanda yakiriwe na perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu biro bye.
Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 21/04/2025, ni bwo perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Togo.
Ibi biro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko perezida Paul Kagame yakiriye Gnassingbé ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 21/04/2025, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro bigamije kugushakira amahoro arambye u Burasirazuba bwa Congo no mu karere.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya perezida wa Togo, ryavugaga ko uruzinduko rwa Gnassingbé i Kigali rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na Congo.
Gnassingbé mu minsi mike ishize nibwo umuryango wa Afrika Yunze ubumwe wamuhaye inshingano zo kuba umuhuza.
Togo muri iryo tangazo ryayo, ivuga ko ikiyiraje inshinga ari ugushinga imfatiro z’ibiganiro byubaka ndetse n’ubwiyunge burambye, mu rwego rwo gushakira umuti urambye amakimbirane yo muri Congo akomeje gushegesha akarere k’ibiyaga bigari.
Togo kandi ivuga ko perezida wayo yiteguye gukorana n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo no gufasha ibihugu byombi kwiyunga.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Togo yagizwe umuhuza w’u Rwanda na Congo asimbuye kuri izi nshingano perezida Joao Lourenco wa Angola.
Ubundi kandi uyu mukuru w’iki gihugu yageze i Kigali mu Rwanda, nyuma y’aho yari aheruka i Kinshasa muri RDC, urugendo rwasize abonanye na perezida Felix Tshosekedi n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gihugu.
Hagataho, u Rwanda rushinja RDC gukorana na FDLR irurwanya inagizwe kandi n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu cy’u Rwanda.
Ni mu gihe RDC nayo irushinja gufasha umutwe wa M23 urwanya ubu butegetsi, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana, ndetse n’uy’u mutwe wa M23 ubitera utwatsi.