Umukinnyi Rodrygo Manchester City yiteguye kumwinjiza mu buzima bushya!
Umukinnyi w’umunya-Brazil Rodrygo Goes, 24, ari kuvugwa cyane ku isoko ry’iyi mpeshyi nyuma y’uko amakuru atangiye kumuhuza na Manchester City ya Pep Guardiola. City iri gushaka kongera imbaraga imbere mu kibuga nyuma y’uko Jack Grealish agiye, ndetse na James McAtee na Savinho bashobora gusohoka mu minsi mike.
Guardiola ngo yishimira cyane uburyo Rodrygo akinamo, abona ko ari umukinnyi ushobora kuzana umuvuduko, ubuhanga n’uburyo bwo kurangiza imipira bikenewe muri City. Nk’uko amakuru abitangaza, Real Madrid yiteguye kumurekura ku giciro kiri hagati ya miliyoni 90 na 100 z’ama-Euro, ariko byose bizaterwa n’uko umukinnyi ubwe azafata icyemezo.
Nubwo Rodrygo akomeje kwishimira kuba muri Real Madrid, umwuka w’isoko uragenda umushyira mu nzozi nshya zaba izo gukinira mu Bwongereza. Abasesenguzi bavuga ko niba iyi transfer ibaye, izaba ari imwe mu zikomeye cyane muri iyi mpeshyi, kandi azashobora guhindura uburyo Manchester City irushanwa ku ruhando rw’i Burayi.
Kuri ubu, Real Madrid iratozwa na Xabi Alonso, mu gihe isoko ry’igura n’igurishwa rikomeje gususurutsa abafana b’umupira w’amaguru ku isi yose.
