Umukinnyi w’Umunyamulenge Byinshi Simba yegukanye intsinzi mu mukino wa Boxing i Nairobi
Umukinnyi w’iteramakofi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Byinshi Simba, yatsinze umukino ukomeye wa Boxing wabereye i Nairobi mu gihugu cya Kenya ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, aho Simba yaserukanye imbaraga n’ubuhanga, yegukana intsinzi akanasarura amashilingi ya Kenya agera ku bihumbi 30. Gusa uyu mukinnyi yatangaje ko yari yijejwe ibihembo bingana n’ibihumbi 50, ariko agatungurwa no guhabwa make.
Mu kiganiro yagiranye na Minembwe Capital News, Simba yagize ati: “Nza gukina bambwiye ko nzahembwa ibihumbi 50 by’amashilingi ya Kenya. Basobanuye ibyo ntumva neza ngo bakuyemo izi miti ibihumbi 8 n’utundi ntamenye.”
Nubwo yambuwe igice cy’ibihembo yarategereje, Byinshi Simba yavuze ko yishimira intsinzi yegukanye, ashimangira ko ari urugendo rukomeye rwo gukomeza kuzamura urwego rwe mpuzamahanga.
Byinshi Simba ni Umunyamulenge uba muri Australia, ariko azwi cyane mu mukino wa Boxing aho akunze kwitabira amarushanwa hirya no hino ku isi. Yageze i Nairobi avuye mu Bushinwa, aho yari amaze igihe akora imyitozo. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu mukino wa Boxing.
Yavuze ko intego ye nyamukuru ni ukuzamura izina ry’iwabo i Mulenge n’iry’ubwoko bwe Abanyamulenge. Akaba abikora anyuze muri siporo.
Uyu mukino wari uteguwe n’abafatanyabikorwa ba siporo muri Kenya ku bufatanye n’amakipe atandukanye yo muri Afurika y’Iburasirazuba. Nubwo ikibazo cy’ibihembo cyatumye hagaragara impaka, abari bitabiriye umukino bashimye uburyo Byinshi Simba yitwaye.
Abasesengura iby’iyi mikino bavuga ko ikibazo cy’imyishyurire idasobanutse gihangayikishije abakinnyi b’abanyafurika bakina mu bihugu bitandukanye, bikaba bikwiye ko hashyirwaho amategeko arengera abakinnyi ku rwego mpuzamahanga.
Byinshi Simba ateganya gukomeza imyitozo no kwitabira andi marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga, harimo n’izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha.






