Umukobwa wo mu gihugu cya Uganda, yakubiswe bibabaje azira idini.
Ni Shakira Nakirya w’imyaka 19 wakubiswe inkoni ninshi kuberako yagiye gusengera mu idini ry’abarokore kandi ari umuyisilamu.
Amashusho yagiye hanze kuva ku munsi w’ejo hashize yagaragaje uriya mukobwa ari gukubitwa inkoni byo ku mwica, ni mu gihe yari yakoze urugendo ku wa Gatandatu w’i Cyumweru gishize avuye mu materaniro y’abarokore kandi asanzwe ari umuyisilamu hamwe n’umuryango avukamo.
Ubwo yari amaze kugera kwa Hajji Kosi, uwo bavuga ko ari musaza wa nyina yaramufashe amurambika hasi batangira ku mukubita bidasanzwe ba muhora ko avuye gusengera mu nsegero z’abarokore.
Muri ariya mashusho, agaragaza abantu benshi harimo abasore n’abakobwa barimo gukubitagura Shakira arambaraye hasi avuza n’induru.
Video ibyerekana w’umvaga n’amajwi bavuga ko Shakira yakubiswe inkoni ijana.
Bikavugwa ko mama wa Shakira asanzwe ari mu gihugu cya Arabia Saoudite, ariko ko ariwe wahamagaye basaba we gukora ibishoboka byose bagakubita umukobwa we, uwo yari yabwiwe ko yagiye gusengera mu Bayisilamu.
Ibi nibyo byatumye abarimo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo mu gihugu cya Uganda, ihaguruka kugira ngo ivuganire uyu mwana w’u mukobwa.
Amakuru anavugwa ko Polisi yo mu bice bya Kikubu imaze guta muri yombi abantu bagera kuri barindwi bagaragaye mu mashusho bakubita Shakira nk’uko byamaze kwemezwa n’inzego z’u mutekano.
MCN.