Umukozi w’Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n’ubuhamya bukaze.
Suritendant w’itorero rya United Methodist church, riherereye Naburagara i Kampala muri Uganda, Paul Mwungeri, yabwirije hejuru yo kubaha Imana anatanga n’ubuhamya bukomeye bwingenzi ku mu Kristo.
Hari mu giterane cy’Urubyiruko rwi bumbiye mu ishirahamwe ry’amatorero ya Yesu n’urutare rw’i Nakivale ho muri Isingiro district. Iki giterane cyatangiye ku wa gatanu gisoza kuri iki cyumweru tariki ya 11/05/2025.
Umukozi w’Imana Mwungeri yatangiye ashima Imana kuba igikomeje kurinda ubwoko bwayo kandi ikaba iburindiye mu buhunzi. Ahanini abari muri iki giterane bari impunzi z’Abanye-Congo zahunze intambara zibera mu Burasizuba bwa Congo.
Ubwo yarakiri muri iyi ntambwe yo gushima Imana yavuze ko akunda abasore kandi ko kubera kubakunda, bizabituma yanga ko azasaza.
Ati: “Intambara ngira niyo kurwana nabanyita umusaza. Nanga kwitwa umusaza.”
Yanashimiye Bishop Bihagire wa mutumiye kuba umwigisha wo muri iki giterane cy’urubyiruko.
Ubundi kandi yashimiye n’abacuranzi bari muri iki giterane barimo umucuranzi ukunzwe cyane muri iki gihe, Olivier Serugo, ndetse kandi anashimira n’abaririmbyi. Kuko harimo n’amakorali yatumiwe arimo n’iy’itorero rya Nayothi nayo ikunzwe, cyane cyane mu majy’epfo ya Uganda.

Yavuze ko mu buzima bwe akunda abantu n’Imana, kandi avuga ko no mu gihe ahuye n’umusazi yibaza hejuru ye, ndetse akanamwifuriza gukira akaba muzima.
Niho yahise asoma ijambo yabwirijeho riri mu gitabo cya Yobu 1:8 rigira riti: “Uwiteka arongera abaza satani ati ‘mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye nawe mu isi,’ ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.”
Maze abwiriza ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwo kubaha Imana.”
Yavuze ko mu byo abantu batagomba kumenyera harimo Imana, hubwo abihanangiriza kuyubaha ibihe byose, ngo kuko iyo uyubashye iguha icyubahiro.
Avuga ko kubaha Imana ari ubuzima bureba buri muntu wese, kandi avuga ko gihe hatabayeho kuyubaha abantu bababateshyutse ku nshingano nyazo ziranga umuntu muzima.
Yavuze ko abasore bagira ibyaha ababyeyi babo batazi, bityo ko igihe batakoze ibyo kubaha Imana babataye umurongo.
Yanatanze n’urugero avuga ko igihe kimwe yigeze gukurikira inyigisho za Apostle Paul Gitwaza, aho yigeze kwakira umwana w’umukobwo waje ku mwihanaho amubwira ko amazegukuramo inda yatwariye mu busambanyi zitatu, ariko ko iwabo bazi ko ari umwitonzi wo ku rwego rwo hejuru. Ni mu gihe kugira ngo uwo mukobwa abonane na Paul Gitwaza byavuye ku mubyeyi wuwo mwana wamusabiye uwo mwanya(audience), kandi mukuwumusabira yamubwiye ko uwo mwana we akunda Imana bityo ko yanze gusubira kw’ishuri atabonanye nawe.
Hanyuma asaba Abashyumba kujya baba hafi y’urubyiruko.
Muri izi nyigisho yagaragaje ko Yobu yakundaga abana be cyane, anavuga ko ari byo byatumaga igihe babaga bakoze ibirori yafataga igitambo akaja gutambira Imana kugira ngo ibababarire, akibwira ngo ahari bacumuye ku w’Iteka.
Yakomeje agaragaza ko hageze igihe babikira Yobu, bamubwira ko abana be bapfuye, ariko ngo Yobu akomeza kubaha Imana, ndetse ngo arushaho kuyihimbaza no kuyiha icyubahiro cyayo. Aha yahise anavuga ko nta kintu na kimwe kigomba gutuma tudaha Imana icyubahiro cyayo.
Mwungeri yavuze ko ikimenyetso kiranga uwo uriwe, niba uri Bishop, Pastor, Umucranzi, ataribyo bituma wubaha Imana hubwo ko ibyukora byo gukiranuka kwaribyo bikuranga ko wubaha Imana.
Yatanze ubuhamya avuga ko hari igihe yanze kwakira Umuzungu wigisha ku mashuri ya kaminuza i Kampala kubera ko yavunje indowa. Avuga ko uwo muzungu kuri ubu afite undi mugore wakabiri. Kuri ibi asaba abakozi b’Imana kujya birinda gukorana n’abatubaha Imana, ngo kuko kubaha Imana ariryo shyingiro ry’ubwenge.
Avuga ko Daniel uvugwa muri Bibiriya yanze kwiyandurishya nibyo kurya by’ibwami kubera kubaha Imana.
Aha ni naho yavuze ko we mu buzima bwe ubwo yari amaze gukizwa yirinze ibyo gushurashura.
Yagize ati: “Tukiba ruguru hari umukobwa twasenganaga, twajyanaga mu butauyu, ariko twarinze dutandukana ntaramukinisha. Rimwe na rimwe twaraniyororosaga urupande rwe, ariko nari ntarahindukira ngo mbe nokora ku mubiri we.” Avuga ko ibyo yabyirindaga kubera kubaha Imana, maze aherako asaba abantu bose kubaha Imana.
Mu gusoza yavuze ko abutabaha Imana, ibyabo bizarangira ibarimbuye ubutazongerakuboneka ukundi.