• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umukozi w’Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n’ubuhamya bukaze.

minebwenews by minebwenews
May 11, 2025
in Religion
0
Umukozi w’Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n’ubuhamya bukaze.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukozi w’Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n’ubuhamya bukaze.

You might also like

Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu

“Si Umutwaro Uremereye, ni Umuvandimwe Wanjye”- Inkuru Ihindura Imyumvire ya Sosiyete

Suritendant w’itorero rya United Methodist church, riherereye Naburagara i Kampala muri Uganda, Paul Mwungeri, yabwirije hejuru yo kubaha Imana anatanga n’ubuhamya bukomeye bwingenzi ku mu Kristo.

Hari mu giterane cy’Urubyiruko rwi bumbiye mu ishirahamwe ry’amatorero ya Yesu n’urutare rw’i Nakivale ho muri Isingiro district. Iki giterane cyatangiye ku wa gatanu gisoza kuri iki cyumweru tariki ya 11/05/2025.

Umukozi w’Imana Mwungeri yatangiye ashima Imana kuba igikomeje kurinda ubwoko bwayo kandi ikaba iburindiye mu buhunzi. Ahanini abari muri iki giterane bari impunzi z’Abanye-Congo zahunze intambara zibera mu Burasizuba bwa Congo.

Ubwo yarakiri muri iyi ntambwe yo gushima Imana yavuze ko akunda abasore kandi ko kubera kubakunda, bizabituma yanga ko azasaza.

Ati: “Intambara ngira niyo kurwana nabanyita umusaza. Nanga kwitwa umusaza.”

Yanashimiye Bishop Bihagire wa mutumiye kuba umwigisha wo muri iki giterane cy’urubyiruko.

Ubundi kandi yashimiye n’abacuranzi bari muri iki giterane barimo umucuranzi ukunzwe cyane muri iki gihe, Olivier Serugo, ndetse kandi anashimira n’abaririmbyi. Kuko harimo n’amakorali yatumiwe arimo n’iy’itorero rya Nayothi nayo ikunzwe, cyane cyane mu majy’epfo ya Uganda.

Yavuze ko mu buzima bwe akunda abantu n’Imana, kandi avuga ko no mu gihe ahuye n’umusazi yibaza hejuru ye, ndetse akanamwifuriza gukira akaba muzima.

Niho yahise asoma ijambo yabwirijeho riri mu gitabo cya Yobu 1:8 rigira riti: “Uwiteka arongera abaza satani ati ‘mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye nawe mu isi,’ ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi.”

Maze abwiriza ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuzima bwo kubaha Imana.”

Yavuze ko mu byo abantu batagomba kumenyera harimo Imana, hubwo abihanangiriza kuyubaha ibihe byose, ngo kuko iyo uyubashye iguha icyubahiro.

Avuga ko kubaha Imana ari ubuzima bureba buri muntu wese, kandi avuga ko gihe hatabayeho kuyubaha abantu bababateshyutse ku nshingano nyazo ziranga umuntu muzima.

Yavuze ko abasore bagira ibyaha ababyeyi babo batazi, bityo ko igihe batakoze ibyo kubaha Imana babataye umurongo.

Yanatanze n’urugero avuga ko igihe kimwe yigeze gukurikira inyigisho za Apostle Paul Gitwaza, aho yigeze kwakira umwana w’umukobwo waje ku mwihanaho amubwira ko amazegukuramo inda yatwariye mu busambanyi zitatu, ariko ko iwabo bazi ko ari umwitonzi wo ku rwego rwo hejuru. Ni mu gihe kugira ngo uwo mukobwa abonane na Paul Gitwaza byavuye ku mubyeyi wuwo mwana wamusabiye uwo mwanya(audience), kandi mukuwumusabira yamubwiye ko uwo mwana we akunda Imana bityo ko yanze gusubira kw’ishuri atabonanye nawe.
Hanyuma asaba Abashyumba kujya baba hafi y’urubyiruko.

Muri izi nyigisho yagaragaje ko Yobu yakundaga abana be cyane, anavuga ko ari byo byatumaga igihe babaga bakoze ibirori yafataga igitambo akaja gutambira Imana kugira ngo ibababarire, akibwira ngo ahari bacumuye ku w’Iteka.

Yakomeje agaragaza ko hageze igihe babikira Yobu, bamubwira ko abana be bapfuye, ariko ngo Yobu akomeza kubaha Imana, ndetse ngo arushaho kuyihimbaza no kuyiha icyubahiro cyayo. Aha yahise anavuga ko nta kintu na kimwe kigomba gutuma tudaha Imana icyubahiro cyayo.

Mwungeri yavuze ko ikimenyetso kiranga uwo uriwe, niba uri Bishop, Pastor, Umucranzi, ataribyo bituma wubaha Imana hubwo ko ibyukora byo gukiranuka kwaribyo bikuranga ko wubaha Imana.

Yatanze ubuhamya avuga ko hari igihe yanze kwakira Umuzungu wigisha ku mashuri ya kaminuza i Kampala kubera ko yavunje indowa. Avuga ko uwo muzungu kuri ubu afite undi mugore wakabiri. Kuri ibi asaba abakozi b’Imana kujya birinda gukorana n’abatubaha Imana, ngo kuko kubaha Imana ariryo shyingiro ry’ubwenge.

Avuga ko Daniel uvugwa muri Bibiriya yanze kwiyandurishya nibyo kurya by’ibwami kubera kubaha Imana.

Aha ni naho yavuze ko we mu buzima bwe ubwo yari amaze gukizwa yirinze ibyo gushurashura.

Yagize ati: “Tukiba ruguru hari umukobwa twasenganaga, twajyanaga mu butauyu, ariko twarinze dutandukana ntaramukinisha. Rimwe na rimwe twaraniyororosaga urupande rwe, ariko nari ntarahindukira ngo mbe nokora ku mubiri we.” Avuga ko ibyo yabyirindaga kubera kubaha Imana, maze aherako asaba abantu bose kubaha Imana.

Mu gusoza yavuze ko abutabaha Imana, ibyabo bizarangira ibarimbuye ubutazongerakuboneka ukundi.

Tags: Kubaha ImanaMwengeri PaulSurtendant
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
January 19, 2026
0
Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC

Papa Léon XIV Yagarutse ku Bibazo Bikomeye by’Abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC Nyuma yo gusoma isengesho rya Angélus ku Cyumweru, Papa Léon XIV yahamagariye amahanga yose gusengera...

Read moreDetails

RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu

by Bahanda Bruce
January 10, 2026
0
RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu

RDC: Olive Lembe Kabila Yasabye Abanye-Congo Kwiyiriza Ubusa no Gusengera Igihugu Olive Lembe Kabila, umugore wa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC),...

Read moreDetails

“Si Umutwaro Uremereye, ni Umuvandimwe Wanjye”- Inkuru Ihindura Imyumvire ya Sosiyete

by Bahanda Bruce
January 4, 2026
0
“Si Umutwaro Uremereye, ni Umuvandimwe Wanjye”- Inkuru Ihindura Imyumvire ya Sosiyete

“Si Umutwaro Uremereye, ni Umuvandimwe Wanjye”- Inkuru Ihindura Imyumvire ya Sosiyete Mu mateka y’intambara yabaye mu Buyapani, hakomeje kuvugwa inkuru ikora ku mitima ya benshi hirya no hino...

Read moreDetails

Ubuhanuzi bwa 2026: “Imana Igiye Gutangaza Ibirenze Ibyatekerezwaga ku Bayikunda” — Apôtre Dr Gitwaza

by Bahanda Bruce
January 1, 2026
0
Ubuhanuzi bwa 2026: “Imana Igiye Gutangaza Ibirenze Ibyatekerezwaga ku Bayikunda” — Apôtre Dr Gitwaza

Ubuhanuzi bwa 2026: “Imana Igiye Gutangaza Ibirenze Ibyatekerezwaga ku Bayikunda” — Apôtre Dr Gitwaza Mu butumwa bukomeye bwerekeye ubuhanuzi bw’umwaka wa 2026, Apôtre Dr Gitwaza yagarutse ku Ijambo...

Read moreDetails

Ubutumwa bwa Bujiriri Buganisha ku Kwisuzuma Kw’Urubyiruko rw’Abanye-Congo Bukomeje Gukora ku Mitima ku Mbuga Nkoranyambaga

by Bahanda Bruce
December 30, 2025
0
Ubutumwa bwa Bujiriri Buganisha ku Kwisuzuma Kw’Urubyiruko rw’Abanye-Congo Bukomeje Gukora ku Mitima ku Mbuga Nkoranyambaga

Ubutumwa bwa Bujiriri Buganisha ku Kwisuzuma Kw’Urubyiruko rw’Abanye-Congo Bukomeje Gukora ku Mitima ku Mbuga Nkoranyambaga Umuvugabutumwa w’Itorero Philadelphie, Bwana Bujiriri, yagaragaje intimba ikomeye n’umujinya wuzuye impungenge mu butumwa...

Read moreDetails
Next Post
Kera kabaye, perezida w’u Burundi ngwarashaka gusaba imbabazi u Rwanda.

Hatanzwe umucyo w'uburyo perezida w'u Burundi arimo kwica abaturage muri Kivu y'Amajyepfo amenyeshwa n'icyo agiye kubiboneramo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?