
Ikipe yumupira wa maguru ya Paris Saint-Germain, yo mu gihugu cy’u Bufaransa yaraye ihagaritse umukinyi wikirangirire ukomoka muri Argentine.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 03.05.2023. Saa 6:35 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubuyobozi bw’Ikipe yumupira wa maguru Paris Saint Germain, bwaraye buhagaritse umukunyi rurangiranwa Lionel Messi, akaba yarahagaritswe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri adahembwa. Ikosa ngo ryavuye kugasuzuguro, Lionel Messi, yasibye imyitozo nta ruhushya yabiherewe.
Bikavugwa ko ahar’ejo, uyumukinyi Messi, yagaragaye ari i Riyad mu gihugu cya Arabie Saoudite aho yari yagiye nta ruhushya yatse PSG; maze ibinyamakuru byinshi byo m’Uburaya bihita byandika Inkuru zihuta zigaragaza ko yazindutse ntagahusha yahawe, muribi binyamakuru harimo l’Equipe na RMC bikavuga ko iyi myitwarire yatumye iriya Ubuyobozi bw’Ikipe yumupira wa maguru Paris imuhana kumara ibyumweru bibiri adahembwa ndetse atanakorana imyitozo na bagenzi be.
Gusa Bikavugwa kandi ko Messi, ko yafatiwe ibihano mu gihe yari mu mpera y’amasezerano ye muri Paris Saint-Germain.
Amakuru kuri ubu arasohora uyu rurangiranwa muri iriya kipe amaze imyaka igera kuri ibiri ayikinira, nyuma yo kudahuza na yo ku bijyanye no kongera amasezerano ahanini kubera kutishimira imishinga iriya kipe ifite.
Amakuru menshi kuri ubu arerekeza Kuri Lionel Messi muri FC Barcelona yahoze akinira, ndetse iyi kipe ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yamwisubiza n’ubwo hari impungenge z’uko iyi gahunda ishobora gukomwa mu nkokora n’amikoro make.
Messi kandi aravugwa muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite yifuza kumuha miliyoni 400 z’ama-Pounds ngo ayikinire umwaka umwe; gusa ntibizwi niba urugendo aheruka kugirira i Riyad rwaba ruri muri iyi gahunda.
Messi, no mubusanzwe yari Ambasaderi ufasha Arabie Saoudite mu kumenyekanisha ubukerarugendo bwayo.




