Umukuru w’idini katolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Karidinali Frodolin Ambongo yongeye ku mvikana anenga ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni mw’ijambo yatanze ku munsi w’ejo hashize ubwo yarimo aganiriza abakirisitu muri kiliziya Gatolika i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.
Karidinali Frodolin Ambongo yavuze ko biteye amashaka ko iyi leta nshya ya Kinshasa ishobora kongera kuba nk’iyambere, bityo igihugu ki ga komeza ku rushyaho kuja mu kaga.
Yagize ati: “Mfite ubwoba ko ahari Guverinoma nshya izaba nayo imeze nk’inzovu kuruta iya mbere. Ikibazo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ni uko 70 ku ijana by’ingengo y’imari ikoreshwa mu kuzamura urwego rwa politiki mu gihugu, naho 30% isigaye igakoreshwa kuri miliyoni amagana z’Abanyekongo.”
Yashimangiye ibi agira ati: “Igihugu ntikigifite uburyo bwo gushimangira politiki yacyo kugira ngo gitange serivisi nziza ku baturage bacyo, kandi ibi ni akaga gakomeye ku benegihugu.”
Ibi yongeye ku bivuga mu gihe Guverinoma ya Kinshasa yari yasabye ko Karidinali Frodolin Ambongo agomba kwi sobanura ku magambo yavuze tariki ya 31/03/2024.
Yari yavuze ko igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ki dafite ingabo zirengera abenegihugu ko ahubwo ari waringa.
Guverinoma binyuze ku muvugizi wayo Patrick Muyaya yashinje Karidinali Frodolin Ambongo kuba ari mu bashigikiye abica abanyekongo kugira ngo bagere ku butegetsi.
Muyaya avuga ko leta idashobora gushigikira ibikorwa bibangamira ikiremwa muntu ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, bityo avuga ko Ambongo akwiye ku zisobanura kubyo yatangaje umunsi wa Pasika.
MCN