Igisirikare ca Republika ya Demokorasi ya Congo (FARDC), ngo caba ngokirimo gikeburwa ngo nimugihe haheruka k’umvikana amajwi ya General John Numbi, aho yarimo avuga ko perezida Félix Tshisekedi, ko aribo bamuhaye ubutegetsi ko kandi igihe icyarico cose bashobora kongera kubumwaka.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18/10/2023, umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro n’Abasirikare bakuru ndetse n’abato abibutsa kuba maso bakarinda ubusugire bw’igihugu ndetse nokuba batasebya abakongomani imbere y’abanzi bigihugu cye.
Muribyo biganiro byavuzwe ko Félix Tshisekedi, yabwiye abayobozi ko bagomba kubahiriza ibyo basezeranije gukorera igihugu ndetse n’abanyagihugu kugezaho bazamena amaraso yabo kuko igisirikare hamwe n’ubutegetsi bashinzwe kurinda ubusugire bw’igihu ndetse n’abacongomani murirusange.
Perezida Félix Tshisekedi, yagize ati: “Abayobozi namwe ngabo z’igihugu, n’imwe musanzwe mw’ikoreye, Congo, n’Abakongomani mugomba gutanga ubuzima bwanyu kugirango murinde igihugu.
Mukomeze mube abizerwa mukazi kanyu natwe nka leta tuzakora ibishoboka byose tububahe igihe muzaba murimukazi ndetse n’igihe muzaja mukiruhuko cy’izabukuru.”
Tubibutseko Lt Gen Christian Tshiwewe, aheruka n’ubundi gutangariza abasirikare ba FARDC, ababwira ko bagomba kw’irinda kuvugana nuwariwe wese mugihe bizaba bidafitiye igihugu inyungu.
Ati: “Mwirinde kuganira n’umuntu uwariwe wese, ikindi mbasaba ni ugukorana neza n’urukundo mukazi. Murusheho gukunda igihugu n’abaturage muharanire kurwanya umwanzi dufite, kugeza atsinzwe!!.”
By Bruce Bahanda.