Umukuru w’igihugu ca RDC, Félix Tshisekedi yashinje umukuru w’igihugu c’u Rwanda Paul Kagame gukora Genoside mugihugu cye ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ni mugihe Perezida Kagame nawe yaraheruka kuvuga ko Tshisekedi afitanye ibibazo n’abaturage be.
Aha uyu perezida Félix Tshisekedi yahise ashinja mugenzi we Kagame ndetse n’ubutegetsi bwe ngo gukora Genoside ibabaje muri Congo nokuba bashaka gufata akarere kose no kwiba imitungo kamere yomuri Congo Kinshasa.
Mu kiganiro Perezida Tshisekedi, yakoranye n’abanyamakuru yavuze ko birambiranye guceceka ku bibi u Rwanda rwakoreye igihugu cye ngo birimo Genoside n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko bafashe umwanzuro y’uko ibyabaye bitazongera ukundi maze bubaka ubwirinzi bwa gisirikare bufite ubushobozi bwo guhasha ubushotoranyi bwose bw’u Rwanda ku gihugu cye.
Perezida Félix Tshisekedi ati: “Ubu twaravuze ngo ibyabaye birahagije, hejuru ya miliyoni 10 z’abishwe na miliyari z’amadorali z’ibyibwe mu mutungo kamere n’umusaruro w’ubuhinzi.”
Yeruye avuga ko ubwo umujyi wa Goma m’ukwezi kwa Gatatu umwaka w’2023 wari ugiye kugwa mu biganza bya M23 yatabawe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu byo yise intambara y’ubushotoranyi bw’u Rwanda uyu mutegetsi wa RD Congo yavuze ko iyo hataba ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu batari kwigobotora ibitero by’umutwe wa M23 kuko Goma yari igiye bayireba.
Tshisekedi yavuze ko itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubunyamaswa rizanywe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda ryari ribatwaye umujyi wa Goma ku manywa y’ihangu.
Ati: “Ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”
Uyu mutegetsi usumba abandi muri RD Congo yavuze ko bubatse imbaraga za gisirikare zishoboye guhangana n’ubushotoranyi buturuka mu Rwanda.
Perezida Kagame aganira na JeuneAfrique yavuze ko ikibazocya M23 kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko abo ari abaturage ba RD Congo, avuga ko inzira za Politiki arizo zikenewe kuruta kugereka ibibazo ku bandi.
By Bruce Bahanda.
Tariki 21/09/2023.