Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukuru w’igihugu ca RDC yongeye gushimangira ko atazigera akorana ibiganiro na M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 20, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro leta ye izigera ikorana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Nibyo Perezida Félix Tshisekedi yongeye gutangaza kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 z’ukwezi kwa Cenda.

Ibi yabitangaje ubwo yari New York, aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Amerika mbere yo kujya muriyo Nama yabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n’intambara ya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Ku bijyanye na M23 nifuzaga kubabwira ko ari umutwe w’abagizi ba nabi batangiye ’aventure’ na yo ubwayo y’ubugizi bwa nabi iyobowe na bwana Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kandi ni ukubera ko ari abagizi ba nabi tutazigera tuganira cyangwa ngo twinjire mu biganiro ibyo aribyo byose na bo. Narabivuze bihagije, mbisubiramo inshuro nyinshi, kandi ndongeye ndabibahamirije.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko ubu Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyongereye imbaraga ku buryo citeguye icyaba icyo ari cyo cyose mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ati “Uyu munsi turavuga, niyo mpamvu twongereye ubushobozi bwacu kandi ku rwego dushobora guhangana n’ingorane zose zituruka muri kiriya gihugu. Ntabwo rero tugiye kumanura amaboko mu kurinda igihugu cyacu kandi sinkuramo icyakorwa cyose mu kurengera iki gihugu no kugira amahoro nyayo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Mu gihe Perezida Tshisekedi atangaza ibi, umutwe wa M23 na wo uravuga ko ntaho uzajya kandi witeguye kurwanira icyo uharanira. Ubwo yari i Kiwanja kuri uyu wa Mbere ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23 yabwiye abaturage ko ntaho bazajya kandi ibyabaye mu 2013 bitazongera kuba.

Yagize ati ” Ntaho tuzajya bavandimwe barumuna bakuru bacu na bashiki bacu dukunda. Turi abahungu ba Rutshuru, abahungu ba Masisi, turi aba Kalehe, iwacu ni Kinshasa, muri Bas-Congo n’ahandi hose muri RDC. Ubwo rero iyo batubwiye ngo tugende, ni he bashaka ko tujya? Nababwiye ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo. Bafashe umwanya wabo wo kwitegura, rero niba bashaka kudutera, umukino utangire.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, we kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/09, abinyujije kuri twitter yavuze ko ngo kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bw’igihugu hasabwa ko Kinshasa y’umva

Ati ” Niba Perezida Félix Tshilombo akomeje gutera imbogamizi mu kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba, amateka azasigarana ko amahoro n’umutekano by’abaturage bacu ndetse n’abana bacu bizagarurwa atabigizemo uruhare”.

Wumvise rero ibikomeje kuvugwa n’impande zombi, ntiwaba uri kure y’ukuri wemeje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo vuba hashobora kwaduka intambara ikomeye yeruye kandi izarangire uruhande rumwe rwemeye kuyamanika nyuma y’uko inzira y’ibiganiro bigaragara ko yananiranye.

By Bruce Bahanda.

Tariki 20/09/2023.

Tags: Tshisekedi yongeye gutangaza ko atazigera akorana ibiganiro na M23
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Humvikanye Umunyamulenge utuka Abanyamulenge bazwiho kuba barakamiye Abanyamulenge mubihe biruhije banyuzemo byokwangwa no kwicwa muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?