Ngo perezida Félix Tshisekedi n’ibyitso bye bafite amaraso y’Abanyekongo mu biganza byabo, ibi nibyavuzwe na Corneille Nangaa.
Ati: “Ntidushinje FARDC, kuba aribo bicanyi kuko abicanyi bakomoka mu barinzi ba perezida (GR). Utanga amabwiriza nta wundi ni Félix Tshisekedi ku giti cye (ingingo ya 10 Itegeko- No 13-063 ryerekeye imitunganyirize n’imikorere y’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.”
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihe Joseph Kabira yari perezida, ubu abarizwa mu buhungiro nyuma yo kutumvikana n’ubutegetsi buriho, avuga ko Perezida Tshisekedi afite amaraso y’abanyekongo mu biganza kandi agomba kubibazwa.
Ibi yabivuze akoresheje urukuta rwe rwa Twitter, Nangaa yagize ati “Perezida Félix Antoine Tshisekedi, n’ibyitso bye bafite amaraso y’Abanyekongo mu ntoki zabo, bazabisubiza. Ubwicanyi bwakorewe inzirakarengane zigera mu 100 ntibushobora kugenda budahanwe. Oya. Ku miryango yacu, tuzitabaza Urukiko Nyafrika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera icyaha rusange n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Nangaa akomeza avuga ko hagati aho, ubutegetsi burimo kugerageza kuburizamo ibyabaye buhagarika interineti no kwibasira inzu bwite ya Perezida Kabira. Kurangaza rubanda no kubeshya ko burimo gukora iperereza ku byabaye kandi nta kizavamo.
Ati “Uburasirazuba bwa Congo burava amaraso menshi. Bashishikajwe n’ubutunzi bwabwo gusa. Gucecekesha kw’abayobozi b’iburasirazuba (Muri Kivu) guteye amakenga!”
Akomeza avuga ko kuba Tshisekedi yaragumishijeho état de siège nyamara benshi barifuzaga ko ivanwaho ari ikimenyetso cibibi bikomeje kuba muri Kivu zombi.
“Intego ntabwo ikiri intambara, ahubwo ni akajagari. Kwica, kunyereza, intambara ya politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubugome. Witonde, nta manda ya kabiri uzabona.”
By Bruce Bahanda.
Tariki 05/08/2023.