Umukuru w’igihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeje ko umugambi w’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afrika y’Amajy’epfo(SADC), wo kohereza ingabo M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca RDC ko ugeze kure.
Ibi nibyo perezida Félix Tshisekedi yavuze nyuma yo kugirana i Nama idasanzwe n’abakuru b’ibihugu byo muri SADC, kuri uyu wa Kabiri, tariki 31/10/2023, hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference.
Uyu Mukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yatangaje ko ibyo baganiriye birimo ikibazo cy’umutekano M’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa na gahunda ya SADC yo kohereza ingabo muri misiyo yayo yahawe izina rya “SAMIDRC.”
Tshisekedi Tshilombo, yagize ati: “Abakuru b’ibihugu bya SADC bagaragaje batabushanya ubushake bwabo bwo gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Bashimye intambwe ifatika imaze guterwa muri gahunda yo kohereza SAMIDRC.”
Ay’amakuru yanemejwe n’ibiro by’uriya Mukuru w’igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, aho byatangaje ko Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be uko i Nama zahuje abagaba bakuru b’ingabo za SADC na ba Minisitiri b’ingabo zagenze i Kinshasa, zikaba zizakurikirwa n’indi izabera i Luanda muri Angola kw’itariki ya 04/11/2023.
Biteganyijwe ko ingabo za SADC zizasimbura iza EAC n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri m’ubutumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa RDC mu gihe zaba zitashe m’ukwezi 12/2023 nk’uko byavuzwe n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, i Kinshasa.
By Bruce Bahanda.