
Umwanya uwariwo wose igisirikare ca Israel( IDF), gishobora gukora ibitero byo hasi k’ubutaka muri Gaza, nimugihe kumunsi w’ejo hashize tariki 13/10/2023, iki Gisirikare ca IDF cahaye amasaha 24 abaturage baturiye Gaza kuba bamaze kuhava maze bakagaba ibitero byo hasi k’ubutaka muri aka karere.
Ibi byatumye Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin, y’iyama iki gihugu ca Israel kudakorwa ngo bagabe ibyo bitero byo hasi k’ubutaka.
Putin akaba yarabivuze nyuma gato ubwo Israel yarimaze gutanga igihe ntarengwa kugira abo baturage babe bamaze kuva muri Gaza. Ni mukiganiro perezida Vradimir Putin yaraye ahaye Abanyamakuru, ubwo yari yazindukiye mugihugu ca Kyrgyzstan, aho yagize ati: “Mugihe Israel yakora ikosa igakora ibitero byo hasi muri Gaza, ibyo ntitwabyihanganira nagato.”
Kubwa Perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin, ngo mugihe ibyo bitero byokorwa “Inzira karengane nizo zohagirira ibibazo bitarigera bibaho,” ngo kandi “Abaturage ntaho bahuriye na Hamas.”
Israel ikaba yiteguye gukora ibitero simusiga muri Gaza kuriki Cyumweru, tariki 15/10/2023, abaturage benshi bakaba baramaze kuva muri Gaza gusa ngo biragoye kuko amakuru dukesha BBC avuga ko inzira arimwe.
Abasesenguzi benshi nti babona Vradimir Putin nka gashoza ntambara , muri Israel, nka Hanna Notte, ukorera ikigo ca James Martin Center for Nonproferation Studies, uyu aba i Berlin mu Budage, we ngo asanga atakwemeza ko u Burusiya bufite uruhare kugitero ca Hamas muri Israel.
Yagize ati: “Gusa u Burusiya busanzwe arinshuti na Hamas kuva kera ngo kuko ntabwo u Burusiya burigera butangaza ko Hamas ari umutwe w’iterabwoba. Umwaka ushize abategetsi ba Hamas bagendereye u Burusiya ndetse n’uyu mwaka bagezeyo. Ariko sinohamya ko u Burusiya bufitanye isano niki gitero giheruka.”
Yunzemo kandi ati: “Tuzi ko hari ibikoresho by’agisirikare by’injiye muri Gaza bivuye m’u Burusiya ariko byabanjye kunyura kuri Sinai[Misiri] aha igihugu ca Irani canabigizemo uruhare kuko nico cafashije kugira ngo bice mur’izi nzira zose.”
Aha uyu munyabwenge avuga ko u Burusiya bwiteguye gufasha Hamas ariko ko atakwemeza ko Vradimir Putin yoba yaragize uruhare kugitero cagabwe na Hamas, tariki 07/10/2023 arinaco nyirabayazana wibi byose.
By Bruce Bahanda.