Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yongeye gutangaza ko bishoboka, igihugu cye kigashora intambara ku Rwanda.
Nibyo perezida Félix Tshisekedi yagarutseho ku wa Kane, tariki ya 02/05/2024, ubwo yari afite ikiganiro n’igitangaza makuru cya Le Figaro. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko M23 itabaho ko ahubwo ari ingabo z’u Rwanda. Iki kirego u Rwanda rwagiye rugitera utwatsi, aho rugaragaza ko rudashobora kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu.
Tshisekedi yagize ati: “Gahunda y’ibiganiro ihari iyobowe na perezida wa Angola, João Lourenço. Intumwa zacu muri iyi minsi zirajya i Luanda kugira ngo hashakwe igisubizo. Njyewe nsaba ikintu cyoroshye ni ‘uko u Rwanda rukura ingabo zarwo’ ku butaka bwa RDC.”
Umunyamakuru yahise abaza Tshisekedi niba intambara n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibiganiro bya Luanda bitazabonekamo igisubizo leta ya Kinshasa yifuza, undi nawe asubiza ko izaba igiye kurota.
Ati: “Cyane rwose, intambara irashoboka, ntabwo nabibahisha. Ariko nshaka kwemeza inyuma hashoboka igihe ntarengwa, ngashyira imbaraga zacu n’ubukungu bwacu mu iterambere rya teritware 145 zigize Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurusha gushora mu gisirikare.”
Mu kiganiro perezida w’u Rwanda, Paul Kagame aheruka kugirana na Jeunne Afrique, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu, yabajijwe ku ntambara Tshisekedi akangisha u Rwanda, asubiza ko perezida Félix Tshisekedi afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo avuga, ariko adashobora kungenzura ingaruka zabyo.
Yabivuze ati: “Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka perezida wa RDC. Kuri njye, mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka, agakora ikintu utekereza ko gishoboka.”
Ahagana mu mpera z’u mwaka ushize, ubwo Tshisekedi yiyamamariza kuyobora iki gihugu, yatangaje ko igihe umutwe wa M23 warasa mu mujyi wa Goma, azasaba inteko ishinga mategeko uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.
Yagize ati: “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize inteko ishinga mategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
Kimweho nyuma y’amatora, yongeye gutangaza ko ahagaritse icyemezo cyo gushora intambara ku Rwanda, ayoboka inzira y’ibiganiro, maze avuga ko ariyo mahirwe yanyuma.
Hari ubundi kandi perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yigeze gusobanura ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abanyekongo bambuwe uburenganzira bwabo, bitwa abanyamahanga, kugeza ubwo mu 2012 bafashe imbunda, barwanya leta yabatereranye.
Kagame icyo gihe asobanura ko kuba uwo mutwe warongeye kubura imbunda mu gihe wari warasenyutse mu 2013, ari uko ikibazo cyabo kigihari.
Umubano w’u Rwanda na Congo wabaye mu bi mu mpera z’u mwaka w’2021, nyuma y’uko M23 yari imaze amezi make utangije imirwano.
MCN.