Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagize icyavuga ku batumva imiyoborere ye.
Ni byo yavuze ubwo bari mu bikorwa by’ubugira neza byabereye muri Paruwasi Sait Marie Consolatrice des Affliges, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi buri mu cyerekerezo kigana aheza nubwo buhura n’inzitizi nk’izo Abisirayeli bahuye na zo bava muri Egiputa.
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko mu gihe u Burundi bufite icyerekezo cyiza, hari ababona hari akantu gato kitambitse mu nzira, ntibizere icyerekezo cya 2050 yashyizeho, cy’uko buzaba ari igihugu cyifashije.
Yagize ati: “Hariho ibiri kuba ubu, tubona hari Abarundi batangiye kuvuga ngo ubu nta bamenye ko ari satani uri kubakoresha. Mbese Abarundi muzemera Imana ryari kandi mwarabonye amabi twavuyemo.”
Aya magambo Perezida Ndayishimiye yayavuze mu gihe bamwe mu Burundi banenga ubutegetsi bwe bumaze imyaka ine, bitewe ahanini n’ibibazo byugarije ku ibura ry’amadovize, ibura rya peteroli ndetse n’ubukene bw’ugarije abaturage.
Tariki 18/06/2024, ya bwiye Abarundi ko ikibazo cy’ibura rya peteroli kidahangayikishije kuko abatwara imodoka batabuze amafaranga yo kuyigura. Ni mu gihe hari abafashe icyemezo cyo kujya baja kuyigurira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN...