Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yongeye kumvikana mu magambo yo kwishongora.
Ni byo Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze mu gihe mu Burundi hiteguwe gukorwa ibarura ry’imitungo ya baturage b’iki gihugu, aho rizatangira tariki ya 25/08/2024.
Mu ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye, yumvikanye kandi asubira mubyo yigeze kuvuga mbere aho yavuze ko Abarurundi budakenye ko abubwo ababivuga baba bashaka guhenda abaturage be, kandi ko ababivuga ari abanzi b’ubutegetsi bwe.
Ahanini ibyo Perezida w’u Burundi ashingiraho akavuga ko Abarundi badakenye nukuba ngo bahinga bakeza, ntibakenere cyane kujya mu masoko kuko ngo baba bafite ibyo kurya. Kuba ibiribwa muri iki gihugu bihendutse, nk’uko Evariste Ndayishimiye abivuga ahera aho akavuga ko igihugu cye kidakenye.
Ariko mu busanzwe ubukungu bw’igihugu bujyana n’agaciro k’ifaranga ryacyo ugereranyije n’ay’amahanga afite agaciro gakomeye. Gusa Ndayishimiye we tariki ya 12/08/2024 yagaragaje ko ubu buryo bw’igereranya bukwiye gushingira ku mibereho yo muri iki gihugu.
Yagize ati: “Mwebwe iyo mupima ayo mafaranga, muba mwatakaye. Pima umusoruro ufite umutungo, ufite n’amafaranga ufite mu gihugu. Ntihazagire uwongera gutuka ifaranga ryacu ngo ntirigira agaciro. Ibihumbi 5000 by’Amarundi ubiririye mu Burundi bihangana n’amadolari 50 uyaririye muri Amerika.”
Minisitiri w’ibudukikije w’iki gihugu cy’u Burundi we yunze murya Perezida Evariste Ndayishimiye akangurira Abarundi kuzabanyomoza abavuga ko u Burundi bukenye.
Yagize ati: “Iri barura rizaba amahirwe yo kugarura isura nziza. Turategereje. Buri munsi dusoma ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikenye ku isi kandi nta kuri na mba kurimo . Abenshi ntabwo bazi ko umuntu arya ibyo yihingiye atari umukene, kubera ko atabihaha.”
Ibi byongeye kugarukwaho kandi na minisitiri w’ubanye n’amahamga w’u Burundi, Albert Shingiro, aho yasabye Abarundi kutazahisha imitungo yabo ko hubwo bagomba kuyigaragaraza, kandi ngo bagacika ku ngeso yo guhisha.
Ati: “Mureke ducike ku muco wo guhisha ibyo dutunze. Mu gihe tutabona amakuru yukuri, twazakomeza kuyobora buhumyi, kuko twaba tutazi ibikenewe kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”
Ibi abategetsi b’u Burundi babigarutseho mu gihe ikigega mpuzamahanga cy’imari(IMF), giheruka gushira icyegeranyo hanze kigaragaza ko u Burundi buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikenye ku isi, nyuma ya Sudan y’Epfo. Iki kigega cyaragaragaje ko umurundi yinjiza amadolari ya Amerika 230 ku mwaka.
MCN.