Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Kagame yavuze ko amahoro aharanirwa, bityo agira icyo asaba RDC n’ibindi bihugu.
Ni byo perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagarutseho ubwo yari mu muhango w’irahira rye, ryabaye ku Cyumweru tariki ya 11/08/2024, aho yibukije Repubulika ya Demokarasi ya Congo kutigira ntibindeba mu guharanira amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo.
Yavuze ko amahoro aharanirwa, bityo ko mu karere n’ahandi hose ku Isi, bigomba gushakishwa.
Ati: “Amahoro mu karere kacu ni ingenzi ku Rwanda, ariko hari aho akibuze by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC, ariko kandi ntabwo amahoro yatangwa n’uwo ari we wese aho yaba ari umunyembaraga gute igihe cyose ugirwaho ingaruka n’icyo kibazo, adakora ibyo agomba gukora.”
Yunzemo kandi ati: “Bitagenze uko, ubuhuza bwose bwahawe abayobozi bo mu karere, ntabwo bwagera ku musaruro bwakagombye kugeraho.”
Perezida Paul Kagame yanaboneyeho akanya, ashimira perezida wa Angola João Lourenço wahawe inshingano n’umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba z’ubuhuza, ndetse na perezida wa Kenya, William Ruto, kimwe n’abandi bagize ibyo bakora kandi bakomeje gukora mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri iki kiganiro, bwana perezida Paul Kagame, nanone yagaragaje ko uruhande rukwiye kuza imbere mu kugira icyo rwakora ari urugwirwaho ingaruka n’ibi bibazo ubwarwo ndetse ko ari rwo rufite mu biganza byarwo umuti w’ibibazo.
Ati: “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu, kandi tugakora ibintu bizima mu rwego rwo kugira ngo tugere ku mahoro arambye, ntabwo ibi bishobora kubaho nk’impuhwe z’uwo ari we wese, kuba hari uwakora ibikenewe, kuba umuntu yagira amahoro n’uburenganzira bwe, ntabwo byava mu mpuhwe z’undi. Tugomba kumva ko ari ibiharanirwa kandi ari ko ari ihame, ni yo mpamvu iyo bitaganze gutyo abantu bahaguruka bakabirwanira.”
Kagame yagaragaje ko igihugu gifite ibibazo nk’ibi gikwiye gufata iya mbere mu kubishakira umuti, kuko bigira ingaruka ku banyagihugu bacyo, kandi kikubahiriza uburenganzira bwabo.
Ati: “Ntabwo hashobora kubaho amahoro, igihe hatubahirijwe uburenganzira bwabo. Nti wabyuka mu gitondo ngo ufate umwanzuro wo gutangira kwambura uburenganzira bw’ubwenegihugu bamwe ngo wumve ko uzabivamo amahoro.”
Iki kiganiro yagisoje avuga ko “igihe kigeze, abantu bakareba kure bagatekereza ahazaza h’ibihugu byabo, bakirinda ko abazabakomokaho bazakomeza kubaho mu bibazo nk’ibi biri mu Burasirazuba bwa RDC.”
MCN.