Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko amahanga akwiye guhagarika kugereka ku Rwanda ibibazo bya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni mu kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame arimo gutambutsa aka kanya kuri Radio 10, mu gihugu cy’u Rwanda.
Muri iki kiganiro perezida Kagame yavuze ko ‘amahanga agomba guhagarika ku gereka ku Rwanda ibibazo bya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kuko nta ruhare rubifitemo.’
Yagize ati: “Nk’i kibaza cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, abantu bavuga uburasirazuba bwa RDC ukibwira ngo ni ikindi gihugu, oya nimuri Congo. Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa ni ibibazo bikomoka muri Congo, mu buyobozi bwa Congo. Hari ubwo u Rwanda barwikoreza umuzigo wa Congo.”
“Ku kwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi.”
Yakomeje avuga ati: “Umuzigo wa Congo ukwiye kuba wikorerwa n’Abanyekongo n’abayobozi ba Congo, ntabwo ukwiye kuba wikorerwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Rwanda, kandi bibaye igihe kinini, u Rwanda barwikoreje umuzigo wa Congo igihe kinini, ibintu birarambiranye.”
Kagame avuga kandi ko abahunze mu Rwanda 1994, bamaze gukora Genocide bahereyeho bafatanya na leta ya Congo, bakora ivangura rishingiye ku moko, mu Burasirazuba bwa RDC, abo mu bwoko bw’Abatutsi akaba aribo bicwa.
Muri iki kiganiro perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa n’Abanyarwanda kujya bazirikana iyo igihugu cyavuye n’aho kigeze.
Ati: “Abanyarwanda haba abakuru n’abato kongera gusubiza amaso inyuma mu kareba aho igihugu cyavuye n’aho kigeze, kandi mu kirinda ingengabitekerezo ya Genocide, byu mwihariko igaragara mubakiri bato.”
MCN