Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yemeye kuganira na Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gushakira u Burasirazuba bwa RDC amahoro.
Ni byatangajwe nyuma y’uko perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yagiranye ikiganiro na mugenzi we, wa Angola João Lourenço, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11/03/2024.
Ibi bikaba byemejwe na minisitiri w’u banye n’amahanga wa Angola Tete Antonio.
Tete Antonio yavuze ko ibiganiro bya perezida Paul Kagame na João Lourenço ko byabereye mu muhezo, ko kandi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yemeye kuzahura na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kugira barebere hamwe icyakorwa maze amahoro n’umutekano bikagaruka mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Yakomeje avuga ko aho ibiganiro bizabera bihuje Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi Tshilombo, bizatangazwa nyuma kandi bikazatangazwa na perezida João Lourenço, umuhuza wagenwe n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika.
Hari hashize ibyu mweru bibiri perezida Félix Tshisekedi Tshilombo nawe avuye i Luanda ku ganira na João Lourenço ku kibazo cyo gushakira igihugu cye amahoro.
Ibiganiro byaba bakuru bi bihugu byibanze cyane ku mutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC.
Intambara muri RDC, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa imaze igihe kingana n’imyaka irenga ibiri.
Kugeza ubu impande zihanganye zikomeje imirwano, aho ubu M23 imaze gufata ibice byingenzi birimo Sake, Nyanzale, Kitshanga n’ahandi.
MCN.