Umunsi wo kwizihiza umunsi umutwe wa M23 uvukaho abawugize bakoze ibikorwa bishimisha abenegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni kumunsi w’ejo hashize itariki ya 06/05/2024 nibwo umutwe wa M23 wi zijije itariki wavutseho, nyuma y’uko abawugize bari bagiranye amasezerano akomeye bayagirana na leta ya Congo Kinshasa yariho icyo gihe, uhita unavuka ku ya 06/05/2012.
Mu kwizihiza iy’i tariki ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bafatanije n’abayobozi bayoboye za teritware zabohojwe n’igisirikare kiyobowe na General Sultan Makenga, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka aho yavuze ko basuye abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ay’amakuru nk’uko yemejwe n’uyu muvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yemeje ko mu gusura abaturage barwariye muri ibyo bataro ko baherekejwe n’ubuyobozi bwa teritware mu ishamyi rya bana ndetse ngo baza no gutanga impano zitandukanye zihabwa aba maman n’abana bari muri ibyo bitaro.
Anashimangira ko hatakozwe ibikorwa byo guha abana n’abyeyi babo impano gusa, kuko banafashe n’umwanya wo kubaganiriza kugira ngo babahumurize.
Hanagaragajwe namafoto mu gihe barimo gutanga impano ku ba maman n’abana zirimo ibintu bitandukanye byingenzi bikoreshwa mungo nka mavuta yo guteka, imifuka y’ibiharagi n’ibindi birimo ibiribwa by’u bwoko bwinshi.
Ubwo byatangwaga wabonaga abarwayi barwariye mu bitaro bya Hôspital Général de Référence de Rutshuru bishimye ndetse banashimira umutwe wa M23 kukuzirikana abenegihugu babo.
Tubibutsa ko kwizihiza umunsi M23 ivukaho ko byabereye ku biro bikuru bya teritware ya Rutshuru.
Ni umuhango wabayemo abayobozi ba gisirikare n’abagisivile n’abandi banyacyubahiro batandukanye baherereye muri ibyo bice M23 igenzura.
MCN.