Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi
Umugabo w’Umunya-Kenya wacururizaga mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe n’abenegihugu bamwica urwagashyinyaguro ba muziza gusa n’Abatutsi.
Yishwe ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025.
Aha mu Burasirazuba bwa RDC yiciwe, bivugwa ko yahacururizaga inkweto zirimo amasandale, imikandala n’ibindi, akaba ari Umunya-kenya wo mu bwoko bw’Abamasai.
Amashusho yagiye hanze agaragaza bamurambitse hasi mbere yo kumuhambira amaguru n’amaboko, ubundi bamutwikiraho amapini kugeza ahindutse ivu.
Wabonaga iruhande rwaho yatwikirwaga, hazengurutse abantu benshi biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, ndetse n’abagabo bakuru barimo n’abagore. Bamwe muri bo barimo kwiyamirira bavuga ko bishe intasi ya M23, w’Umututsi.
Ati: “Twishe Umututsi, uwo ni intasi ya M23.”
Agace yiciwemo neza ni agaherereye i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’ugome ndengakamere birimo ubwicanyi n’ibindi, biri mu byakunze kurangwa muri iki gihugu, aho bivugwa ko byahereye kera kose, ariko bigeze muri iyi myaka yavuba bifata indi ntera.
Benshi mu Batutsi bo muri iki gihugu bishwe muri ubwo buryo, hari abiciwe i Goma mbere y’uko AFC/M23/MRDP ihafata, i Kindu, Fizi, Walungu, Salamabila n’ahandi nkaza Kamituga.
Gusa, uko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho igenda yagura ibirindiro byayo, Abatutsi bagenda babona umutekano, ahanini nko mu bice imaze kwigarurira birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi birimo umujyi wa Minembwe na Kamanyola.
