
Umunya-Politike utavuga rumwe n’a Kinshasa, Moïse Katumbi, yasabye ko Wazalendo n’a M23 barambika intwaro hasi ariko ashinja Kinshasa kunanirwa kuyobora igihugu.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 1/07/2023, saa 4:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, biracyarimo agatotsi, bivuye kumitwe yitwaje imbunda . Aha hakaba harimo imitwe yitwaje intwaro yomugihugu Imbere ndetse niya mahanga.
Aha kandi Katumbi, yagaragarije itangaza makuru ko kuba M23 igifite ibice igenzura byerekana ukunanirwa kwa Kinshasa, avuga ko uyumutwe ugifite ibice byinshi igenzura muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo ariko asaba ko barambika intwaro hasi ndetse n’a Wazalendo, maze bakubaka Igihugu cyabo.
Gusa Kinshasa yiyemeje guhindukirira SADC, munama iheruka yabereye muri Namibiya yemeje kohereza mu minsi iri imbere ingabo za SADC mu burasirazuba bwa RDC. Kugeza ubu, itariki izo ngabo zizoherezwa ntizwi.
Ku rwego rw’imibereho yabaturage muri RDC, Moïse Katumbi yatunze urutoki Guverinema ya Kinshasa aho yavuze ko “Imiyoborere” ya Kinshasa, ko igaragaza kunanirwa burundu bidasubizwa inyuma, urugero hari ubushomeri .
Ati: “Imiyoborere ya Kinshasa, idahwitse ituma imutungo y’igihugu isubira inyuma bigatuma umubare munini w’abaturage ba Congo bagira inzara, umubabaro n’amakuba. Amamiliyoni mirongo yabeneg’ihugu bafite ikibazo cyubushomeri. Mu gihe Abanye-Congo barimo kugegwaho n’ibibazo by’ubukungu, ubusumbane bw’imibereho bugeze ku ntera itihanganirwa. Nizo nyirabayazana yo kwiheba, umujinya ndetse no kumva muri rusange bigira ingaruka ku nzego zose z’abaturage.”