
Umunya Politiki wo muri Republika Ya Democrasi Ya Congo bwana Matata Ponyo, yavuze ko Ubutegetsi bwa Kinshasa busigaye bumwita Umunyarwanda.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none Tariki 27.04.2023, saa 10:25 AM, kumasaha Ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News, imaze kwakira tukaba tuyakesha Radio Okapi, ivuga ko Matata Mponyo, wigezeho kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaragarije itangaza makuru ryomurico gihugu ko urwango leta ya Kinshasa ifitiye Igihugu cyu Rwanda rwatumye nawe ubwe bamwita Umunyarwanda.
Mu kiganiro Matata Mponyo yakoranye nitangaza yabajijwe ku itegeko ryitwa Tshiani ritaremezwa ribuza udafite ababyeyi bombi b’Abanyekongo guhabwa umwanya w’ubuyobozi muri iki gihugu.
Matata yatangaje ko atarishyigikiye, ati: “Itegeko rya Tshiani ntirikwiye. Ibirego by’amategeko kuri Matata Ponyo bigamije kumubuza kuzaba umukandida. Itegeko rya Tshiani rigamije kubuza Katumbi kuzaba umukandida. Ntirikwiye. Yabaye Governor mu myaka irenga 10, ni Umunyekongo. Ubu ni umukandida ku mwanya wa President.”
Yakomeje avuga ko kwifashisha inkiko ngo abure amahirwe yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, Abanyekongo bafitiye u Rwanda urwango rukabije muri iki gihe bari kumwita Umunyarwanda, kandi byari bisanzwe bizwi neza ko afite ababyeyi bombi b’Abanyekongo.
Matata yagize ati: “Njyewe ubwanjye banyita Umunyarwanda kandi ababyeyi banjye bazwi. Ni gute uvuga ko umuntu wamaze ubuzima bwe bwose muri Congo atari Umunyekongo?”
Uyu munyapolitiki yavukiye mu ntara ya Maniema mu mwaka wa 1964. Arashaka kwiyamamaza ahagarariye ishyaka LGD (Leadership et Gouvernance pour le Développement).




