Umunyakenya, Patrick Loch Otieno yatanze igitekerezo ku ngingo zikwiye kuganirwaho mu biganiro byitezwe by’abakuru b’ibihugu, uwu Rwanda n’uwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’uko perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bameje ko biteguye guhura kugira ngo baganire ku cyazana amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Tshisekedi yemeye kongera kuganira na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu gihe yari aheruka gutangaza ko atazongera guhura na Kagame bakiri hano ku isi ko hubwo bazongera guhurira mu ijuru.
Ibi nibyo inzobere imaze igihe ikurikirana politike yo mu karere akaba asanzwe azi n’amateka yako.
Asanzwe kandi ari n’umunyamategeko akaba n’umuyobozi wa Kenya School of Low, aheruka gukora ikiganiro kigaruka ku bibazo by’intambara iri muri RDC, atanga ninzira ishoboka byakemukamo.
Patrick Loch Otieno yagaragaje ko ibibazo bya Congo bifite imizi mu bukoloni , ku buryo Ababiligi batigeze bifuza ko iki gihugu cyigenga na nyuma yo kubona ubwigenge.
Yagize ati: “Inkuru ya Congo ni inkuru y’akababaro kubera ko mu myaka ya 1950 mu gihe Congo yari ikiri mu biganza by’u Bubiligi ntabwo bari bafite intego yo kuhava . Ubwo Ababiligi barekaga ngo Congo yigenge bari baracuze imigambi yose ishobora kugira ngo ubu bwingenge butazagera ku ntego.”
Yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu nyuma y’umwaka umwe gusa iki gihugu kibonye ubwigenge Patrice Lumumba yatangiye gushinjwa gukorana n’aba-communiste, ndetse atabwa muri yombi nyuma aricwa.”
Ati: “Uburyo bwari bwashizweho ni ubutumwa Congo itazigera yunga ubumwe, kubera ko umutungo kamere uri muri icyo gihugu, nimwinshi kuburyo nta muntu ushaka Congo yunze ubumwe ndetse iri ku murongo. Barashaka Congo irimo akajagari, kugira ngo bakomeze kwiba ubutunzi kamere bwayo.”
Ku kibazo cy’intambara ya M23 n’igisirikare cya FARDC, Patrick Loch Otieno, yagaragaje ko byatewe n’ikatwa ry’imipaka ryakorewe i Berlin, ryatumye Congo yanga kwakira bamwe mu banyekongo nk’abaturage bayo.
Ati: “Congo kimwe n’ibindi bihugu by’Afrika iri mu ngaruka z’ishirwaho ry’imipaka yakatiwe i Berlin, kubera ubu buryo imipaka yagabanijwe usanga ubwoko bw’abaturage bumwe hafi y’imipaka, urugero u Rwanda n’u Burundi, ni igihugu cyari kizwi nka Burundi-Urundi, uhasanga abantu bashyizwe mu moko y’Abahutu n’Abatutsi, aba baturage b’Abatutsi bakunze kwita Abanyamulenge uzabasanga no muri Congo ntabwo ari Abanyarwanda ugendeye ku mipaka dufite.”
Uyu munyamategeo yagaragaje ko ibi byanigeze kugarukwaho na Julius Nyerere wayoboye Tanzania ndetse akaza kugirwa umuhuza mu kibazo cya Congo.
“Nyerere yabaye perezida wa Tanzania mu 1970, yigeze gusabwa kuba umuhuza, yaravuze ngo “iyo tuvuga Abatutsi bo muri RDC ntabwo ari Abanyarwanda, ni Abanyekongo ugendeye ku mipaka twahawe, kubwiyo mpamvu ni inshingano za Guverinoma n’ubuyobozi bwa Congo Kinshasa, kubafata nk’Abanyekongo, kuba afite inkomoko mu Rwanda n’u Burundi ntabwo bibagira Abanyarwanda cyangwa Abarundi.”
Yakomeje avuga ko”M23 Ari abantu bafite inkomoko mu bwoko bw’Abatutsi ariko b’Abanyekongo, uyu munsi ntabwo wababwira uti ntabwo muri abanyekongo muri Abanyarwanda. Iy’i niyo mpamvu ubona ibirego bihoraho ko Guverinoma y’u Rwanda ibashyigikiye n’ubuyobozi bw’u Rwanda nabwo bugakomeza kubihakana , bavuga ko batabashigikiye.”
Patrick Loch Otieno, yavuze ko intambara hagati ya Congo n’u Rwanda ishoboka mu gihe ibihugu byombi bitashize ibiganiro imbere.
Ati: “Ni intambara itifuzwa ariko mu gihe ibaye izinjiramo abaturanyi benshi kandi nti mureke ngo abantu bababeshye , perezida Paul Kagame yavuze ko “tudashaka intambara n’imwe ariko nituyishozwaho bizadusaba kw’irwanaho kugeza ku muntu wanyuma, kandi icyo nicyo kizaba , kuvuga ko u Rwanda ari agahugu gato wakwigarurira mu minsi mike, ntabwo aribyo kandi ndasaba ko Guverinoma y’i Kinshasa izirikana ibi, Afrika ntabwo ishaka intambara nk’iyo.”
Patrick Loch Otieno, asoza avuga ko ibi byose aribyo byatumye Congo iba mu ntambara idashira ariko kohageze ngo Abanyekongo bamenye ukuri nibemere babane mu mahoro.
Ati : “Iyo mba mfite ubushobozi bwo kugena ibiganiro biganirwaho hagati ya Tshisekedi na Paul Kagame nari kuvuga nti “icya mbere reka tuganire ibijyanye no kuba abaturanyi beza, reka tuganire amahoro, kandi reka tuganire ku ngingo yo kwemera Abanyekongo babuzwa uburenganzira bwabo bakitwa Abanyarwanda, reka tubahe amahoro babe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo batekanye.”
Ati: “Tumaze kuganira ibyo twavuga tuti reka twambure imbunda abarwanyi bose binjizwe mu gisirikare cya FARDC na polisi ndetse tugashyiraho na komisiyo zihuriweho zo kugenzura umutekano wo ku mupaka w’u Rwanda na Congo.
“Nshimiye ko ubu perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ashaka guhura na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, hari igihe yavuze ko atazongera guhura na Kagame. Nizeye ko mu byumweru bike hazaba iyo Nama hagati yabo bombi, kandi nizeye ko umwuka mubi uzahita urangira.”
MCN.