
Kuruyu wa gatandatu 06.05.2023, nibwo abayobozi b’akarere ka Afrika y’iburasirazuba hamwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bazahurira i Bujumbura kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 04.05.2023. Saa 10:45 am, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Iyi nama igiye kuba mu gihe RDC igize Igihe gito inenga imbaraga z’ingabo z’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba.
Amakuru yamaze kumenyekana nuko umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaze kugera i Nairobi muri Kenya aho yaje kwakirwa na President William Ruto, maze baza nogukorana ibiganiro kukibazo c’intambara muri Sudan ndetse nikibazo c’Umutekano muke muburasirazuba bwa RDC.
Nyuma yumubonano we na President William Ruto, arabona kwerekeza i Bujumbura mu nama y’akarere ka Afrika y’iburasirazuba yiga nanone ku mutekano wa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Guterres yageze i Nairobi kuri uyu wagatatu, aho yaje aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umunyakenyakazi, Amina Chawahir Mohamed.
Intambara muri Republika ya Demokarasi ya Congo, muburasirazuba bwaho imaze umwaka urenga ho amezi make , aho umutwe wa M23 uhanganye nihuriro ryingano za Republika ya Demokarasi ya Congo.
Kubwiyo ntambara abayobozi bakarere ndetse n’Amahanga ibihe bicyanyemo baterana kuricyo kibazo ariko gutora umuti byakomeje kuba ingora bahizi.
Abayobozi bakarere nikenshi bakomeje kugira inama Leta ya Kinshasa, ko igisubizo gikubiye mubwunvikane bwa banyekongo bonyine gusa kubyumva bisa nibyanze nimugihe Leta ya Kinshasa ikomeza kuvuga ko itazigera irota yakoze ibiganiro numutwe bitako ari uwitera bwoba umutwe wa M23.
Wewe ubona hakorwa iki ngo amahoro agaruke muri Congo Kinshasa?





Nibacyemo Rdc bitaruko intambara ntizizashira.