
Umunyamabanga mukuru wumuryango wa Loni, yatangaje ko azitabira inama y’umutekano kumakimbirane ari burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 02.05.2023. Saa 8:45 am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Antonio Guterres, yamaze kwemeza ko azitabira Ibiganiro bizabera i Bujumbura ho Muburundi, ibi biganiro bikazahuza abayobozi bagize ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EAC), bikaba biteganywa kuba mu mpera ziki cyumweru.
Ibi biganiro bikaba bigamije kurebera hamwe umutekano uko wifashe Muburengerazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, no gusuzuma icyo imyanzuro yi Luanda na Nairobi, yaba yaragezeho.
Biteganijwe ko bwana Guterres, azagera mu Burundi, nyuma yuko azaba avuye mugihigu cya Kenya, bikaba byamaze kumenyekana ko kuruyu wagatatu w’iki cyumweru(03.05.2023) azagirana ikiganiro na President wa Kenya, William Ruto, aho bazaganira ku kibazo cy’umutekano muri Sudani na Republika ya Democrasi ya Congo (RDC).
Usibye Sudani, igihe azaba ari muri Kenya, azanaganira n’uwamwakiriye ku bijyanye n’ingamba zikomeje gukorwa zo kugenzura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa.
Nyuma y’ibyo, biteganijwe ko Guterres mu Burundi, aho azahurira na President Evariste Ndayishimiya, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba, bazaganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mbere yo kwitabira inama n’abandi bayobozi b’akarere.
Uruzinduko rwe ruje muri iki gihe abakuru b’ibihugu bizeye ko bazaganira ku ntambwe zatewe ku bijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Angola, ndetse n’uruhare rw’ingabo z’umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba zimaze amezi menshi muri Congo Kinshasa.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bagize akarere ka Africa y’iburasirazuba, izaterana mu gihe imitwe yitwaje intwaro, ikorera kubutaka bwa Kivu Yepfo niyariguru bamwe bashinjwa gukorana na leta ya Kinshasa, twavuga Nka Mai Mai, Fdlr Ndetse na Nyatura.
Iyinama kandi igiye guterana mugihe leta ya Kinshasa ikomeje Kohereza ingabo ninshi muri Kibumba ho muri Teritware ya Nyiragongo, ibi bikaba byongeye kuzana umwuka mubi W’intambara murutwo duce




