
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa b’Ibumbye yatangaje ko leta y’u Rwanda ko ntaho ihuriye n’umutwe w’inyeshamba wa M23.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 14/08/2023, saa 5:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’abibumbye (UN), Antonio Guterres, yatangaje ko ntaho abasirikare b’ingabo z’u Rwanda (RDF) bahuriye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Uyu mutwe w’itwaje Imbunda ukaba urwanira Muburasirazuba bwa RDC, aho uhangana n’ingabo za leta ya Kinshasa .
Ibi Antonio, yabitangaje mugihe hari raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye, zatumye ibihugu byinshi n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byamagana u Rwanda ko rufasha M23.
Muri raporo ya Antonio Guterres, ifite impampuro 15, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zitari ku butaka bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Kandi ko zitigeze zishigikira uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23.
Uyu Munyamabanga Mukuru wa L’ONI, yavuze ko umutwe wa M23, “Wigaruriye uduce twinshi two mu majyaruguru ya Kivu.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Radio RFI, ikomeza ivuga ko, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres agaragaza impungenge afite zokwiyongera kw’imitwe yo kwirwanaho yashizweho n’Abenegihugu bitwaje imbunda bavuga ko barwana na M23.
Kuri we avuga ko ibi ari ibibazo bikomeje kwiyongera ngo nimugihe iyi mitwe yo kwirwanaho ishobora gukurura umuryane wa Moko aturiye akarere k’iburasirazuba bwa RDC.
Antonio Guterres, yanongeyeho ko ingabo za Monusco zishobora kuva muriki gihugu vuba:
Ati: “Ingabo za Monusco, ziri Mubutumwa bwa mahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zishobora kuva vuba muri Congo mugihe ingabo za RDC zabashe kugarura amahoro mukarere ariko mugihe amahoro ataragaruka kuhava kwazo bishobora kuzatinda cangwa se bigashakirwa izindi ngamba!!”
Twabibutsa ko izi Ngabo za Monusco zimaze imyaka 25 ziri kubutaka bwa Republika ya Democrasi ya Congo.