Umunyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken yageze muri Ukraine bitunguranye.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14/05/2024, nibwo Antony Blinken yageze muri Ukraine aho ari muruzinduko rwakazi, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na CNN.
Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Blinken akoze kuvaho Amerika yongeye kwemerera iki gihugu cya Ukraine ubufasha bukomeye kugira ngo igisirikare cy’iki gihugu kibashye guhashya Ingabo z’u Burusiya.
Iki gitangaza makuru cya natangaje ko uru ruzinduko rw’u munyamabanga wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruje kugira ngo rushimangire iyi nkunga Amerika yemereye Ukraine.
Mu ijambo yavugiye muri Kaminuza ya Kyiv, Blinken yatangaje ko Ukraine iri mu minsi iyikomereye y’urugamba cyane mu mujyi wa Kharkiv aho yashimangiye ko ingufu ingabo z’u Burusiya zihafite ari inkunga mu by’intambara zihabwa na Iran, Koreya ya Ruguru ndetse n’u Bushinwa gusa ko Amerika izakomeza gushyigikira Ukraine mu rwego rwo kwirwanaho.
Blinken yavuze kandi ko Amerika igiye gufasha Ukraine uko ishoboye kose ntibyorohere u Burusiya kongera kuyigabaho ibitero byo mu kirere.
Yanashimangiye ibi avuga ko Amerika igiye gufasha Ukraine kuyicira inzira mu buryo bukomeye ikazabasha kwinjira mu muryango wa NATO usa n’uwabaye intandaro y’iyi ntambara.
Ikindi Blinken yasezeranije ni uko Amerika izakora ibishoboka byose u Burusiya bukishyura ikiguzi cyose cy’ibimaze kwangirizwa n’intambara ndetse no kubisana, nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Yagize ati: “Ibyo Putin yasenye u Burusiya butegetswe kwishyura ikiguzi cyo kongera kubyubaka. Ni byo itegeko mpuzamahanga risaba kandi ni byo Abanya-Ukraine bakwiye.”
Ibyo ngo bizagirwamo uruhare no gufatira imwe mu mitungo y’Abarusiya iri muri Amerika mu rwego rwo gushaka ku ngufu ko u Burusiya bwishyura ibyangijwe byose n’intambara.
Blinken yavuze ko mu kwezi gushize inkunga ya miliyari 61 $ igenewe Ukraine ikimara kwemezwa n’inteko ishinga mategeko y’Amerika, perezida Joe Biden yahise asubukura gahunda yo kohereza Ukraine inkunga zinyuze mu nyanja.
Mu ijambo rya Blinken ryasoje rivuga ko Vladimir Putin w’u Burusiya ko yagiye akerensa Ukraine n’igisirikare cyayo ariko ko ubihangange bwayo butarangirira mu bisasu bya bombe iraswaho cyangwa abantu bapfushije, avuga ko ahubwo Ukraine ariyo izatsinda iyi ntambara.
MCN.