
Ferdinand Kambere, yatangaje ko Joseph Kabira, aziyamamaza mumatora yumukuru w’Igihugu uyumwaka muri Republika iharanira democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 26.03.2023, saa 8:30PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umunyamabanga wungirije wichama cya PPRD bwana Ferdinand Kambere, yabwiye Itangaza Makuru mumurwa mukuru i Kinshasa ko uwahoze ari President Joseph Kabira aziyamamaza mumatora yumukuru w’Igihugu ateganywa kuba uyumwaka mukwezi Kwa 12.
Yagize ati: “Abakunzi bumugabwe wanyu wa PPRD, nimubimenye ko ntakizabuza Joseph Kabira kwiyamamaza, Kandi turabasaba kuzamuhundagazaho amajwi turabyizeye neza ko azayobora neza.”
Umufasha wa Joseph Kabira Olive Lembe, yongeye nawe kubisubiramo ati: “Harabavuga ko Joseph Kabira acecetse ariko ntabwo acecetse arihafi kugaruka muzamubona Kandi azabikora neza ndabyizeye.”
Ubushize kandi Olive Lembe, yabivuzeho i Kinshasa, avuga ko umugabowe aziyamamaza mumatora azaba uyumwaka yumukuru w’Igihugu.
Kabira Joseph, yarekuye ubutegetsi mumwaka wa 2018 atsimburwa na Félix Antoine Tshisekedi ukiyoboye. Joseph Kabira, ubutegetsi yaburekuye mugihe yarabumazeho imyaka 18 abenshi bavuga ko ntakintu yahinduye mugihugu nimugihe intambara zakomeje kubica bigacika, muriyomyaka yamaze kungoma.
Benoit Musafiri yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Ibyo Joseph Kabira, atakoze mumyaka 18 irenga ntakindi tumutezemo nareke haze andi maraso masha, abaturage biki gihugu barambiwe nintambara zurudaca turifuza amahoro nimpinduka mubuyobozi.”




