Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umunyamakuru w’umu Biligi Marc Hoogsteyns, yamenye ibanga ko ingabo za RDC ziri mumyiteguro ikomeye yokugaba igitero simusiga kumutwe wa M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
July 19, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iyi nkuru ivuga kurugendo rwu munyamakuru w’umu Biligi, Marc Hoogsteyns, uheruka gukorera urugendo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.Ninkuru dukesha itangaza makuru ry’u Rwanda, mukinyamakuru cya IGIHE, mwayiteguriwe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Ubutegetsi bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ngobwaba bugiye kwinjiza Abacanshuro benshi mugihugu cabo.

Isaha iyariyo yose, ibintu ngo bishobora guhindura isura mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa nyuma y’uko igisirikare cy’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), gifatanyije n’umutwe wa FDLR hamwe n’abandi barwanyi barimo Wazalendo, Nyatura ndetse na Mai Mai, aba bose bari kwisuganya, bajya mu birindiro bya M23 ndetse bivugwa ko vuba bashobora kugaba igitero simusiga ku mutwe wa M23 na wo uryamiye uvugwaho kwitegura bihagaje.

Umunyamakuru umaze imyaka irenga 30 akurikirana ibibera muri Afrika y’Iburasirazuba, Marc Hoogsteyns, aherutse mu rugendo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yagize ico atangaza nyuma yuru ruzinduko aho yatangaje uko abona ibintu byifashe muribyo bice.

Kimwe mu byo yabonye, ni uburyo umutwe wa FDLR ukomeje kwinjiza abarwanyi bayo bashya, barimo n’abo ikura mugihugu c’u Rwanda mu bice byegereye imipaka. Avuga ko iyo bamaze kugera muri Congo Kinshasa bahita bahabwa udukarite twa Congo tubemerera kuba abanegihugu bagatangira kurwana.

Akomeze avuga ko muri iki gihe, igisirikare cya Congo, FARDC cyamaze kunyanyagiza intwaro ziganjemo imbunda zo mu bwoko bwa AK47 mu barwanyi ba FDLR, Wazalendo, Mai Mai n’abandi barimo Nyatura.

Ni mu gihe hari gahunda yo kongera umubare w’abacanshuro(Wagner), bagomba kugira uruhare mu rugamba Congo iteganya gushoza ku mutwe wa M23.

Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro na Marc, yagarutse kuri aba bacanshuro bari muri RDC n’indi mitwe.

Marc ati: “Bari hose ku rugamba. Imibare mperutse kubona ni uko abagera ku bihumbi bibiri bari muri Goma. Ni umubare munini ku buryo utavuga ko ari abantu bari hariya mu bikorwa byo gutanga imyitozo n’ibindi bya tekiniki nko gutwara ibifaru cyangwa kugurutsa drones.”

“Numvise ko Kinshasa ifite gahunda yo kubongera bakagera ku bihumbi bitatu.”

“Nibwira ko byaba atari ukuri kuvuga ko ari Wagner gusa nanone birashoboka kuko ikigo bakorera cyitwa Agamila gifite aho gihuriye na Wagner kandi bakora mu buryo bumwe nka Wagner.”

“Biranashoboka ko abantu bamwe muri bo bakorana n’Umufaransa witwa Bazar, nawe wakoze muri Wagner mbere.”

“Aba bava muri Romania, Belarus, Georgia na Hongrie. Birashoboka ko hashobora kuba harimo n’Abarusiya ariko ntabyo nzi. Rero aba bantu bari hariya bashaka amafaranga, M23 irabizi, ntabwo itewe ubwoba nabo kuko ubwo imirwano iheruka M23 yarabakubise irabanesha.”

Uyu munyamakuru yabajijwe iki kibazo”Ibijyanye n’imvugo zibiba urwango ku Rwanda no ku bavuga Ikinyarwanda, byo mwabonye bihagaze gute?”

Ati: “Abanye-Congo benshi basanzwe ari abantu beza ariko bagenda bashyirwamo imyumvire itari yo ku buryo ubu bamaze kuba abanzi kubavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”

“Binyibutsa ibintu byabaye mu Budage mbere y’intambara ya kabiri y’Isi. Mfite inshuti nyinshi z’Abadage, ndi Umubiligi ariko mvuga Ikidage, mvugana n’Abadage benshi.”

“Nagiye nganira na bamwe bakambwira uburyo ababyeyi babo, uko byagenze ku butegetsi bwa Hitler. Ntabwo bari abantu babi, ariko bagiye bashyirwamo imyumvire ijyanye no kwanga Abayahudi, ibi rero nibyo biri muba NyeCongo.”

“Ndakeka ko Minisiteri y’Itumanaho iyobowe na Patrick Muyaya ibigiramo uruhare rukomeye.”

“Ifatanyije na Sosiyete Sivile, Lucha nk’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu n’indi miryango y’urubyiruko ubusanzwe yari ikwiriye kuba ifite ibitekerezo byiza, irwanya ruswa nibindi bibi ariko yamaze gufata iyi myumvire y’imvugo z’urwango izigira ibyabo.”

“Ikindi urebye M23, ntabwo ari Abatutsi gusa. Harimo Abatutsi benshi muri M23 ariko harimo Abahunde, Abahutu, Abashi, ubonamo n’abantu bo muri Bas – Congo, abo muri Kasai nabo barahari.”

Ikibazo yongewe kubazwa, “Imvugo z’uko u Rwanda rushyigikira M23 ubona zituruka he?”

“Hari ibintu byinshi umuntu yavugaho. Ikintu gikomeye kibiri inyuma ni uko M23 irwana kandi yahoze irwana nka RDF. Bafite ikinyabupfura, bafite intumbero, bafite inico bashaka kugeraho.”

“Ikindi kintu bavuga, ni amashusho ya drones bavuga ngo ya RDF yambuka umupaka, wabaza abantu bose bageze hariya hantu. Mu by’ukuri, abasirikare bose ubona uyu munsi baba bambaye ingofero zimwe, inkweto zimwe, bambaye impuzankano zimeze kimwe.”

“Ikindi navuga ni uko Abanyarwanda na M23, uko bashyigikirana mu myumvire yabo, biri hejuru cyane. Ni nk’aho Abanyarwanda bose hamwe n’Abarundi nabyo ntukwiriye kubyibagirwa, kuko hari Abarundi bari muri M23, wari ubizi?”

Ikibazo “M23 iryamiye amajanja nyuma y’iminsi FARDC na FDLR bisuganya
Ni ukuri se koko hari Abarundi bari muri M23?”

“Abantu bateraga amabuye Abapolisi mu 2015 i Bujumbura, bahungiye muri Congo. Ntabwo nzi ngo ni bangahe, birashoboka ko atari benshi, ariko barahari. Rero iki kintu cyo gushyigikirana, cyo kuba hamwe, turi kumwe, kirakomeye. Ntabwo bashobora gusubira inyuma.”

“M23 iri kuki mu gihe ibi byose biri kuba?”

“Watubwiraga ko hari ibitero biri gutegurwa kuyigabwaho…”

“Bari kureba ibiri kuba nabo bisunganya. Barabizi byose. Baba bafite amakuru.”

“Byonyine natwe tuzi byinshi. Niba nshobora guhamagara umuntu ukora mu biro bya Jean Pierre Bemba nkamubwira nti ’uribuka ko twigeze gusangira inzoga mu myaka itanu ishize…’ akambwira ati ’Marc birakomeye, Bemba afite ubwoba bw’uko ashobora gusabwa na Tshisekedi gukora ibintu bidafututse, bishobora kumugiraho ingaruka mu gihe kizaza’…”

“Cyangwa abantu bakambwira bati ’FARDC iri gutegura ibitero’, wahamagara abantu bo muri EAC, nabo bakabikubwira. Navuganye n’abasirikare ba FARDC, twavuganye n’Abanye-Congo twahoze dukorana badufasha mu by’itangazamakuru, uyu munsi ni abasemuzi b’abacanshuro

Tags: muburasirazuba bwa RDCUmunyamakuruuruzinduko rwew'umu Biligi Marc Hoogsteyns
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post

Muntara ya Haut Ueles, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, harategurwa imyigaragambyo simusiga yokwamagana ubuyobozi bw'intara.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?