
Iyi nkuru ivuga kurugendo rwu munyamakuru w’umu Biligi, Marc Hoogsteyns, uheruka gukorera urugendo muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.Ninkuru dukesha itangaza makuru ry’u Rwanda, mukinyamakuru cya IGIHE, mwayiteguriwe na Bruce Bahanda, kw’itariki 19/07/2023, saa 7:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Ubutegetsi bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ngobwaba bugiye kwinjiza Abacanshuro benshi mugihugu cabo.
Isaha iyariyo yose, ibintu ngo bishobora guhindura isura mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa nyuma y’uko igisirikare cy’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo (FARDC), gifatanyije n’umutwe wa FDLR hamwe n’abandi barwanyi barimo Wazalendo, Nyatura ndetse na Mai Mai, aba bose bari kwisuganya, bajya mu birindiro bya M23 ndetse bivugwa ko vuba bashobora kugaba igitero simusiga ku mutwe wa M23 na wo uryamiye uvugwaho kwitegura bihagaje.
Umunyamakuru umaze imyaka irenga 30 akurikirana ibibera muri Afrika y’Iburasirazuba, Marc Hoogsteyns, aherutse mu rugendo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, yagize ico atangaza nyuma yuru ruzinduko aho yatangaje uko abona ibintu byifashe muribyo bice.
Kimwe mu byo yabonye, ni uburyo umutwe wa FDLR ukomeje kwinjiza abarwanyi bayo bashya, barimo n’abo ikura mugihugu c’u Rwanda mu bice byegereye imipaka. Avuga ko iyo bamaze kugera muri Congo Kinshasa bahita bahabwa udukarite twa Congo tubemerera kuba abanegihugu bagatangira kurwana.
Akomeze avuga ko muri iki gihe, igisirikare cya Congo, FARDC cyamaze kunyanyagiza intwaro ziganjemo imbunda zo mu bwoko bwa AK47 mu barwanyi ba FDLR, Wazalendo, Mai Mai n’abandi barimo Nyatura.
Ni mu gihe hari gahunda yo kongera umubare w’abacanshuro(Wagner), bagomba kugira uruhare mu rugamba Congo iteganya gushoza ku mutwe wa M23.
Mu gice cya kabiri cy’ikiganiro na Marc, yagarutse kuri aba bacanshuro bari muri RDC n’indi mitwe.
Marc ati: “Bari hose ku rugamba. Imibare mperutse kubona ni uko abagera ku bihumbi bibiri bari muri Goma. Ni umubare munini ku buryo utavuga ko ari abantu bari hariya mu bikorwa byo gutanga imyitozo n’ibindi bya tekiniki nko gutwara ibifaru cyangwa kugurutsa drones.”
“Numvise ko Kinshasa ifite gahunda yo kubongera bakagera ku bihumbi bitatu.”
“Nibwira ko byaba atari ukuri kuvuga ko ari Wagner gusa nanone birashoboka kuko ikigo bakorera cyitwa Agamila gifite aho gihuriye na Wagner kandi bakora mu buryo bumwe nka Wagner.”
“Biranashoboka ko abantu bamwe muri bo bakorana n’Umufaransa witwa Bazar, nawe wakoze muri Wagner mbere.”
“Aba bava muri Romania, Belarus, Georgia na Hongrie. Birashoboka ko hashobora kuba harimo n’Abarusiya ariko ntabyo nzi. Rero aba bantu bari hariya bashaka amafaranga, M23 irabizi, ntabwo itewe ubwoba nabo kuko ubwo imirwano iheruka M23 yarabakubise irabanesha.”
Uyu munyamakuru yabajijwe iki kibazo”Ibijyanye n’imvugo zibiba urwango ku Rwanda no ku bavuga Ikinyarwanda, byo mwabonye bihagaze gute?”
Ati: “Abanye-Congo benshi basanzwe ari abantu beza ariko bagenda bashyirwamo imyumvire itari yo ku buryo ubu bamaze kuba abanzi kubavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.”
“Binyibutsa ibintu byabaye mu Budage mbere y’intambara ya kabiri y’Isi. Mfite inshuti nyinshi z’Abadage, ndi Umubiligi ariko mvuga Ikidage, mvugana n’Abadage benshi.”
“Nagiye nganira na bamwe bakambwira uburyo ababyeyi babo, uko byagenze ku butegetsi bwa Hitler. Ntabwo bari abantu babi, ariko bagiye bashyirwamo imyumvire ijyanye no kwanga Abayahudi, ibi rero nibyo biri muba NyeCongo.”
“Ndakeka ko Minisiteri y’Itumanaho iyobowe na Patrick Muyaya ibigiramo uruhare rukomeye.”
“Ifatanyije na Sosiyete Sivile, Lucha nk’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu n’indi miryango y’urubyiruko ubusanzwe yari ikwiriye kuba ifite ibitekerezo byiza, irwanya ruswa nibindi bibi ariko yamaze gufata iyi myumvire y’imvugo z’urwango izigira ibyabo.”
“Ikindi urebye M23, ntabwo ari Abatutsi gusa. Harimo Abatutsi benshi muri M23 ariko harimo Abahunde, Abahutu, Abashi, ubonamo n’abantu bo muri Bas – Congo, abo muri Kasai nabo barahari.”
Ikibazo yongewe kubazwa, “Imvugo z’uko u Rwanda rushyigikira M23 ubona zituruka he?”
“Hari ibintu byinshi umuntu yavugaho. Ikintu gikomeye kibiri inyuma ni uko M23 irwana kandi yahoze irwana nka RDF. Bafite ikinyabupfura, bafite intumbero, bafite inico bashaka kugeraho.”
“Ikindi kintu bavuga, ni amashusho ya drones bavuga ngo ya RDF yambuka umupaka, wabaza abantu bose bageze hariya hantu. Mu by’ukuri, abasirikare bose ubona uyu munsi baba bambaye ingofero zimwe, inkweto zimwe, bambaye impuzankano zimeze kimwe.”
“Ikindi navuga ni uko Abanyarwanda na M23, uko bashyigikirana mu myumvire yabo, biri hejuru cyane. Ni nk’aho Abanyarwanda bose hamwe n’Abarundi nabyo ntukwiriye kubyibagirwa, kuko hari Abarundi bari muri M23, wari ubizi?”
Ikibazo “M23 iryamiye amajanja nyuma y’iminsi FARDC na FDLR bisuganya
Ni ukuri se koko hari Abarundi bari muri M23?”
“Abantu bateraga amabuye Abapolisi mu 2015 i Bujumbura, bahungiye muri Congo. Ntabwo nzi ngo ni bangahe, birashoboka ko atari benshi, ariko barahari. Rero iki kintu cyo gushyigikirana, cyo kuba hamwe, turi kumwe, kirakomeye. Ntabwo bashobora gusubira inyuma.”
“M23 iri kuki mu gihe ibi byose biri kuba?”
“Watubwiraga ko hari ibitero biri gutegurwa kuyigabwaho…”
“Bari kureba ibiri kuba nabo bisunganya. Barabizi byose. Baba bafite amakuru.”
“Byonyine natwe tuzi byinshi. Niba nshobora guhamagara umuntu ukora mu biro bya Jean Pierre Bemba nkamubwira nti ’uribuka ko twigeze gusangira inzoga mu myaka itanu ishize…’ akambwira ati ’Marc birakomeye, Bemba afite ubwoba bw’uko ashobora gusabwa na Tshisekedi gukora ibintu bidafututse, bishobora kumugiraho ingaruka mu gihe kizaza’…”
“Cyangwa abantu bakambwira bati ’FARDC iri gutegura ibitero’, wahamagara abantu bo muri EAC, nabo bakabikubwira. Navuganye n’abasirikare ba FARDC, twavuganye n’Abanye-Congo twahoze dukorana badufasha mu by’itangazamakuru, uyu munsi ni abasemuzi b’abacanshuro