Kuri uy’u wa Gatanu, tariki ya 05/01/2024, Umunyamakuru wakoreraga Radio na Televisiyo ya Minova RTCM, Yvette Bahati Kinoza, yatoraguwe muri toilet ya pfuye.
Bya vuzwe ko uriya munyamakurukazi, yabuze kuva mu Cyumweru gishize, akaba yaraburiye muri Quartier ya Numbi, muri Grupema ya Buzi, teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mu makuru yatangajwe na Radio Top Buzi FM, iherereye muri ibyo bice, yatangaje ko Umunyamakurukazi, Yvette Bahati Kinoza, ko yari akiri muto kuko apfuye afite imyaka 22 y’amavuko.
Iy’i radio Top Buzi FM, yakomeje ivuga ko uriya Munyamakurukazi, yabuze kuva tariki ya 28/12/2023, akaba yarabuze ahagana isaha za saatanu z’ijoro (23h).
Inzego zishinzwe umutekano muri ako gace bemeje ay’amakuru banavuga ko toilet basanzemo umurambo w’uwahoze ari umunyamakuru, nyirayo yamaze guhagarikwa ndetse n’abandi 3, bakekwaho, ubwo bugizi bwanabi
Nyuma urugaga rw’abanyamakuru, bo muri ibyo bice basabye abashinzwe umutekano kubarindira umutekano wabo.
Bruce Bahanda.