Uwari umukozi wo mundege Neerja Bhanot, yitangiye abagenzi apfa arashwe .
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 15/08/2023, saa 6:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umukozi wa sosiyete y’indege ya Pan American World Airways yateye benshi umubabaro nyuma y’aho yitangiye abagenzi kugeza ubwo araswa akicwa bitewe n’uko yanze kugaragaza impapuro z’inzira z’Abanyamerika.
Uyu mukobwa yahise yitwa intawarikazi nimugihe yarokoye akanitangira Abanyamerika babarirwa mu magana barimo n’abana batatu yarwanyeho kugeza arashwe, yitwa Neerja Bhanot.
Nyuma yaje kugenerwa igihembo cy’ikirenga cy’abaharaniye amahoro bakanagira umwete wo kwitangira abandi mu Buhinde, kizwi nka Ashok Chakra.
Neerja yari amaze umwaka umwe akorera iyo sosiyete kuko ubusanzwe yakoraga ibijyanye n’imideli ndetse ngo kuri uyu munsi byashobokaga ko yarokora amagara ye ariko ahitamo kwitangira abandi ubwo yitambikaga amasasu yari arashwe ku bana batatu.
Gahunda y’ibi byihebe kwari ugushimuta indege ya Boeing 747 yari itwaye abo bagenzi, ikajyanwa muri Chypres cyangwa muri Israel ahari abandi bo mutwe umwe n’uw’ibyo byihebe, icyakora uyu mugambi ntiwabasha gukunda kuko abapilote bari babashije gutoroka baciye iy’ubusamo.
Nyuma y’amasaha ane ni bwo izi ndwanyi z’umutwe wa Abu Nidal Organisation (ANO) zatangiye gushaka uko zagenda zivangura Abanyamerika mu bandi bagenzi bitewe n’uko zitari zishyigikiye politiki ya Amerika na Israel.
Icyo gihe abakozi bo mu ndege batangiye kugenda begeranya za Passports z’abagenzi ariko bakagerageza guhisha iz’Abanyamerika kuko bari bazi ibigiye kubabaho ku buryo bamwe mu bagenzi barokotse uwo munsi barimo uwitwa Mike Thexton wavuze ko igikorwa aba bakozi bo mu ndege bakoze cyaranzwe n’ubuhanga ndetse no kutikunda ngo birebeho ubwabo.
Aba bagenzi baje gutabarwa n’umutwe w’ingabo udasanzwe muri Pakistan, ndetse ibyihebe bine bitabwa muri yombi binakatirwa igihano cyo kwicwa nubwo nyuma cyaje kuvunjwamo icya burundu
Yagenewe igihembo cy’ikirenga cy’abaharaniye amahoro bakanagira umwete wo kwitangira abandi mu Buhinde, kizwi nka Ashok Chakra.
Inkuru ya The Mirror igaragaza ko iki gikorwa cy’ubutwari Neerja yakigaragaje akiri muto ku myaka 22, afatanyije na bagenzi be na bo bari mu kigero cy’imyaka 20, ubwo ku wa 5 /09/1986, indege Pan Am Flight 73 yakoragamo yashimutwaga n’ibyihebe nyuma yo kugwa umwanya muto ahitwa Karachi muri Pakistan mu rugendo rwavaga i Mumbai mu Buhinde rwerekeza i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.