Umu Nyamerika uhagarariye Abanyekongo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika,, Morgan McGarve, yandikiye Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Thomas Greenfield, amusaba kwita ku kababaro Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bafite, ku bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’ahandi hose baherereye.
Yagize ati: “Ambasaderi Thomas-Greenfield, Mpagarariye kominote ngari y’Impunzi z’Abakongomani, bafite imuhira hashya, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hamwe no muri common wealth ya Kentucky, mbandikiye mbereka akababaro k’Abanyamulenge ndetse n’abandi ba Tutsi baherereye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ndabasaba ko mwakorana na bagenzi banyu mu muryango w’Abibumbye, hamwe na UN Organization Stabilization Mission muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) kurebera hamwe ihohoterwa no kurenganywa barenganwa muri Kivu y’Amajy’epfo na Kivu y’Amajyaruguru, mugahagarika jenoside, iyicarubozo mu karere.”
“Ndabiziko musobanukiwe ibiri kubera muri Congo kandi ndabashimira ku bwo kwitanga mu biri kubera mu gihugu cyacu, Kandi mushishikariza inzira y’ amahoro mu Nama iherutse kuba hamwe na ministri Christophe Lutundula. Mfatanyije namwe Kandi ndabashimira mwagize uruhare mu gushyiramo uruhare rw’Amerika muguhagarika ihohoterwa,ubwicanyi, gufatwa kungufu ndetse nibiganiro by’urwango kubavuga ururimi rw’i Kinyarwanda, ku Banyamulenge.”
“Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, igomba gukomeza gutera intambwe mu kurinda abatishoboye muri DRC. Ndabasaba gukorana na UN MUNUSCO kurwanya ihohoterwa, iyicarubozo ku Banyamulenge ndetse n’abandi muri rusange, hamwe no gushira iherezo ubuyobozi bwa Congo bwa mbura Abanyamulenge ubunyagihugu ba birukana mu gihugu cyabo, babima uburenganzira bwo kuguma mu gihugu cyabo cya kavukire ,
hari ubwoba ko mugihe ubuyobozi bw’Amerika butaba buhari, havamo jenoside.”
Uy’u mugabo yarangije ashimira Ambasaderi wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Thomas Greenfield, ati: “Murakoze kubwa kanya kanyu.”
Bruce Bahanda.