Urukiko muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rwakatiye igifungo cy’Imyaka 4 n’Amezi abiri, bwana Charles McGonigal, wari ukuriye FBI.
Arazira ibyaha birimo ko yakoranye n’umukire izwiho kuba inshuti magara ya perezida w’u Burusiya, Vradimir Puti. Charles McGonigal, ni umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, yahoze akuriye itsinda rikumira ubutasi bw’Amahanga mu biro bikuru bya FBI, biherereye i New York.
Mu nkuru yatanzwe n’ikinyamakuru cya Reuters, cyatangaje ko uriya Mugabo Charles McGonigal, yakoze ankete ku murusiya w’u mukire, Oleg Deripaska, uri kurutonde rw’abo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano kubera ibyaha byo mu Ntambara leta y’u Burusiya yashoye ku gihugu cya Ukraine.
Ubutegetsi bw’Amerika, bushinja uriya mukire Oleg Deripaska, kuba ari umwe mu bakire baheza inkunga perezida w’u Burusiya, Vradimir Putin. Bwana Charles McGonigal, akaba azira ko yagiye gukorera uriya mukire Oleg Deripaska, nyuma y’uko yaramaze gusezererwa muri FBI, ahagana mu mwaka w’2018.
Charles McGonigal, yatawe muriyombi mu ntangiriro z’u mwaka w’2023, naho mu kwezi kwa Munani uyu mwaka w’2023, Urukiko rw’Amerika rwa musabye kwemera icyaha cy’uko yahemukiye i Gihugu cye cy’Amerika.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko umukire Oleg Deripaska, yari yaremereye Charles McGonigal, kuzamuhemba idorali z’Amerika, zirihagati ya 650,000 n’A miliyoni zitatu.
Bruce Bahanda.
Thanx for the effort, keep up the good work Great work, I am going to start a small Blog Engine course work using your site I hope you enjoy blogging with the popular BlogEngine.net.Thethoughts you express are really awesome. Hope you will right some more posts.