Umunyamulenge basanze aho yiciwe i Kalemi.
Umugabo w’Umunyamulenge witwa Muyoboke uri mu kigero cy’imyaka 22 basanze aho yaguye i Kalemi mu Ntara ya Tanganyika mu cyahoze cyitwa Katanga.
Ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane nibwo umurambo wa nyakwigendera basanze aho urambitse.
Bamwe mubabonye uwo murambo wa Muyoboke ntibabashe kumenya icya mwishe, ariko bakeka ko yishwe n’abantu.
Hari uwagize ati: “Uyu mugabo wapfuye ntitwamenye neza icyamwishe! Ariko turi kubona ko yaba yishwe azira uko yaremwe.”
Uyu yakomeje agira ati: “I Kalemi tuzatabarwa ryari? Ubwicyanyi buri gukorerwa ubwoko bw’Abatutsi.”
Aha i Kalemi haheruka guhungira ingabo nyinshi izirimo interahamwe iza FARDC na Wazalendo zo ku ruhande rwa Leta, zikaba zarahageze ziturutse i Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo, ni nyuma y’uko m23 ifashe umujyi wa Kamanyola uwo yafashe nyuma y’uko yari yafashe i Bukavu ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Aba bahunze i Uvira bikavugwa ko ari bo batangiye gukora ubwicyanyi ku Banyamulenge abo bashinja gufatanya n’umutwe wa M23. Ariko kandi ubu bwicanyi Abanyamulenge batangiye kubukorerwa kera muri Kalemi, usibye ko muri ibyo bihe bicwaga n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro irimo iya Maï-Maï n’indi.
