Freddy yagiye mu Gatumba kuhatangiza ibikorwa by’ishoramari mu gace gafite amateka yasize ibikomere ku Banyamulenge
Mu gace ka Gatumba ko mu gihugu cy’u Burundi, kazwi cyane mu mateka ajyanye n’umutekano muke ndetse n’ibibazo byasize ibikomere bikomeye ku baturage, hakomeje kuvugwa inkuru y’umwe mu Banyamulenge bivugwa ko yagarutse kuhatangiza ibikorwa by’ishoramari.
Gatumba ni agace kazwi cyane cyane kubera igitero cyabaye mu 2004 cyahitanye impunzi z’Abanyamulenge zisaga 165, zari zihacumbikiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), nyuma yo guhunga imirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko amakuru Minembwe Capital News yabonye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 23/03/2026 abivuga, uyu mugabo w’Umunyamulenge yageze mu Gatumba agamije gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, aho bivugwa ko yagiye gushinga business muri ako gace.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza uyu mugabo ageze mu Gatumba atwaye imodoka igezweho, akaza guhita yerekeza ku nzu bivugwa ko yakodesheje kugira ngo ibe icyicaro cy’ibikorwa bye by’ubucuruzi.
Nubwo ibikorwa nyirizina bitaratangazwa ku mugaragaro, hari amakuru avuga ko ashobora kwagura imishinga irimo nko gutangiza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere, nubwo ibyo bitaremezwa ku rwego rwemewe.
Uyu mugabo yitwa Freddy Gakunzi, bivugwa ko asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye nyuma y’imyaka ishize ahunze umutekano muke n’intambara zo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane ku baturage b’Abanyamulenge.
Amakuru akomeza avuga ko Gakunzi ari umwe mu Banyamulenge batandatu bivugwa ko baherutse kuva muri Amerika bakerekeza i Bujumbura, aho bivugwa ko bagiranye ibiganiro n’abayobozi bo mu Burundi, ndetse bakagaragaza n’ishimwe ku buyobozi bw’igihugu, harimo na Perezida Évariste Ndayishimiye.
Ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe ibitekerezo bitandukanye ku myitwarire y’abo bantu, aho hari abavuga ko bashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi n’ubwa RDC, ndetse hakavugwa n’ibirego bibashinja kuba bashyigikira imitwe yitwaje intwaro yo mu karere, harimo na FDLR.
Ibi bibaye mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kumvikana amakuru y’umutekano muke mu bice bya Minembwe, Mikenke na Bijombo, aho hakunze kuvugwa imirwano n’ibirego bitandukanye hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za FARDC n’Ingabo z’u Burundi.
Gushinga ibikorwa mu Gatumba uri Umunyamulenge, ahafite amateka nk’aya, bikomeje gufatwa mu buryo butandukanye bitewe n’imyumvire n’amateka y’akarere.
Ibi byose bikomeje gusaba ubushishozi n’ubunyangamugayo.
Ni mu gihe nubwo aba Banyamulenge batandatu bagiye gushimira Perezida w’u Burundi, ariko amakuru yizewe agaragaza ko Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burundi, iza FARDC ku bufatanye n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uretse no gushyigikira ubutegetsi bw’i Kinshasa, uri Umunyamulenge bifatwa nk’ikizira, mu gihe hari Abanyamulenge benshi bagiye bicwa bazira ubwoko bwabo. Muri bo harimo Major Joseph Kaminzobe wakuwe mu bandi basirikare bagenzi be i Fizi akicwa azira ubwoko bwe, Captain Kabongo Gisore watwikiwe i Goma, ndetse n’abandi benshi biciwe mu bice bitandukanye birimo Kalemie, Ngandji, Kindu n’abandi ibihumbi bishwe bazira uko baremwe mu gihe cya Mulele mu 1964 n’1975, ndetse abandi bakicirwa kw’i Rurumba n’ahandi.










