Umunyamulenge Yapfukamishijwe Abazwa Ubwenegihugu Mu Gihugu Cye, Isi Itungurwa n’Ivangura Rigaragara
Mu mujyi wa Kalemie, mu ntara ya Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru yateye impaka zikomeye n’impungenge ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga. Amashusho ya videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore w’Umunyamulenge, wari usanzwe akora ubucuruzi bw’amatungo mu buryo bwemewe n’amategeko, yapfukamishijwe ku mugaragaro n’abandi baturage, bamubaza ikibazo gikakaye kigira kiti: “Uri nde?”
Iki kibazo, kuri benshi, gifatwa nk’ikimenyetso kigaragara cy’ivangura rishingiye ku bwoko n’inkomoko, cyane cyane kuko cyabajijwe umuturage uri mu gihugu cye, kandi ata fatiwe mu cyaha na kimwe. Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho yafashwe mu mpera zi cyumweru gishize, uwo musore yahohotewe mu ruhame, ategekwa kwisobanura ku bwenegihugu bwe n’aho akomoka, nyamara ari Umunyekongo ufite uburenganzira busesuye nk’abandi bose.
Iki gikorwa cyafashwe na benshi nk’igisebya ikiremwamuntu ndetse kikanahonyora amahame shingiro y’uburenganzira bwa muntu. Gupfukamisha umuntu, kumutesha agaciro no kumubaza uwo ari we mu gihugu cye, ni imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’igihugu kigendera ku mategeko, cyubakiye ku bumwe, ubwubahane n’uburinganire bw’abagituye.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’ivangura n’itotezwa bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa RDC, aho bamwe mu baturage b’Abanyamulenge n’abandi bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe kirekire bagaragarizwa nk’abanyamahanga cyangwa bagashinjwa kuba bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro. Iyi myumvire ikomeje kubashyira mu bwigunge, mu bwoba no mu kaga gakomeye, nyamara ari abaturage bemewe n’amategeko.
Ku rwego mpuzamahanga, amasezerano RDC yasinye ku burenganzira bwa muntu ateganya ko nta muturage n’umwe ugomba guteshwa agaciro, guhohoterwa cyangwa guhatirwa kwisobanura ku bwenegihugu bwe mu buryo busebya, by’umwihariko igihe nta cyaha yakoze. Ibyabereye i Kalemie bigaragaza icyuho gikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mahame no mu kurengera ikiremwamuntu.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba inzego z’ubuyobozi bwa RDC gutanga ibisobanuro byihuse kandi bisobanutse kuri iki kibazo, hagakorwa iperereza ryigenga, riboneye kandi rinoze, abakoze ihohoterwa bagahanwa hakurikijwe amategeko, ndetse hagashyirwaho ingamba zifatika zo kurinda abacuruzi n’abaturage bose, hatitawe ku bwoko, ururimi cyangwa inkomoko.
Iyi nkuru yongeye gukangura ikibazo gikomeye ku mutimanama wa benshi:Ese birakwiye ko umuturage mu gihugu cye apfukamishwa, agateshwa agaciro, abazwa uwo ari we n’abandi baturage banganya uburenganzira?
Ku bantu benshi, igisubizo kirumvikana kandi kirasobanutse: ni “oya.” Igihugu kigendera ku mategeko kigomba kurinda uburenganzira bwa bose, kigaharanira ubumwe, ubwubahane n’uburinganire, kuko ari byo shingiro ry’amahoro arambye n’ubwiyunge nyakuri.







