
Kuri uyu wa Mbere tariki 23/10/2023, Umunyamulengekazi yahagaritswe n’abashinzwe umutekano mugace ka Kamanyora, ahari Umupaka uhuza Republika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Byavuzwe ko uyu mudamu yoba yafatanwe udukarite ndangamuntu(Carte delecteur), tw’Abantu bo mu muryango we u Munani(8) nakiwe k’i Cyenda (9). Ay’amakuru akomeza avuga ko uyu mudamu yavaga mubice byomuri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Akaba yari yerekeje i Rwanda aho yaragiye kuramutsa Abavandimwe batuye murico gihugu.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko uyu mudamu w’umunyamulenge yaraherekejwe n’undi mudamu w’umunyamulenge bombi bakaba bahise bafungwa kuri ubu boherejwe gufungirwa i Bukavu, kumurwa Mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Bikaba byavuzwe ko uyu mudamu yahagaritswe igihe cisaha zine z’igitondo kuri uyu wa Mbere.
By Bruce Bahanda.
Imana ikomeze kwivanga kunzirakarengane ziri mugupfa