Harera Biganiro Patrick, Umunyamulenge (Tutsi) wari umaze igihe kirekire yaraburiwe irengero byamenyekanye ko yapfiriye mu gihugu cy’u Burundi.
Ni bikubiye munyandiko umuryango wa nyakwigendera bashize hanze, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12/04/2024.
Inyandiko ziriho umukono w’u mukuru w’u muryango wa nyakwigendera, zigaragaza ko amakuru y’urupfu rwa Patrick Biganiro Harera bayamenyeshwejwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 11/04/2024.
Izo nyandiko zinagaragaza ko Harera Biganiro Patrick yaburiwe irengero ahagana tariki ya 22/06/2020, ubwo yari mu gihugu cy’u Burundi, ndetse muri icyo gihe umuryango uvuga ko wakoresheje ibishoboka byose kugira bashakishe ko yabasha ku boneka ariko biranga.
Inyandiko z’u muryango wa nyakwigendera zikomeza zimenyesha inshuti n’abavandimwe ko Harera Biganiro Patrick, bamenye neza ko yapfuye ku itariki ya 24/01/2024, ko kandi yarangije igihe c’isaha umunani z’i joro, azize urupfu rutunguranye nk’uko byemejwe n’u muryango we.
Inyandiko z’u muryango wa nyakwigendera zisoza zivuga ko “bamenyesheje umuryango n’inshuti ko Biganiro Patrick Harera atakiri mu Isi.”
MCN.