Lee Jae Myung, ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa leta ya Koreya y’Epfo, yatewe icyuma(imbugita), mu ijosi, mugihe yari muruzinduko ahitwa Busan, ku wa Kabiri, tariki ya 02/01/2024.
Lee, w’imyaka 59, y’amavuko, ni umuyobozi ukuriye Ishyaka risanzwe rikomeye muri Koreya y’Epfo. Akimara gukomeretswa yahise ajanwa mu bitaro biherereye i Busan, ahabwa ubuvuzi bw’ibanze nyuma yaho yurijwe indege aja kuvurirwa mu bitaro bya Seoul.
Ay’amakuru yanemejwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Busan, Sohn Han, aho yagize ati: “Lee Jae Myung, ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yatewe icyuma n’umugabo utaramenyekana.”
Yunzemo Kandi ati: “Ibyabaye kuri Jae Myung, n’igitero cyitera bwoba, kandi kibangimiye Demokarasi. Duhamagariye abapolisi gukora iperereza ry’Imbitse.”
Ibi kandi byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, aho bya vuze ko umugabo utamenyekanye yakoze iyo bwakabaga ngo yice Lee Jae Myung, ariko ntibyakunda amutera icyuma arakomereka bikabije. Reuters, yakomeje ivuga ko Lee Jae Myung, ko yakomeretse ubwo yari muruzinduko mugace ka Busan, gaherereye mu m’Ajyepfo y’iburasirazuba bwa Koreya y’Epfo.
N’ibyabaye mugihe kandi uyu munyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo, yari kumwe n’itsinda rya banyamakuru bo muricyo gihugu.
Ibiro by’umukuru w’igihugu ca Koreya y’Epfo, byatangaje ko perezida Yoon Suk Yeol, w’icyo gihugu ababajwe n’ibyabaye kuri Jae Myung, ko kandi ahangayikishijwe n’ubuzima bwe.
Perezida wa Koreya y’Epfo, yahise anatanga itegeko kugira ngo hakorwe iperereza ryihuse abarinyuma y’ubwo bugizi bwa nabi bamenyekane.
Mu mwaka w’2022, Lee yatsinzwe Amatora y’umukuru w’igihugu aho byavuzwe ko yagize Amajwi 0,7%, n’amajwi yahise yandikwa mu mateka y’isi akaba atarahabwa undi uwariwe wese hano kw’Isi.
Bruce Bahanda.