Nangaa wamaze kwerekeza mu buhungiro yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi, agiye gusenya Congo Kinshasa.
Umunyapolitiki w’umunye-kongo Corneille Nangaa wabayeho Perezida wa komisiyo y’amatora muriki gihugu ca Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko ibikorwa bya Félix Tshisekedi bigiye gusenya iki gihugu.
Uyu munyapolitiki yasabye Abanyekongo kutongera kugirira Tshisekedi icyizere ngo bamutore, kuko ngo kuva yajya ku butegetsi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwarakandagiwe, demukarasi ihinduka inzozi, umutungo w’igihugu uranyerezwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, Nangaa yagaragaje ko Tshisekedi naguma ku butegetsi, iki gihugu ca RDC kizasenyuka ngo kuko azatungurana, akaba ku ruhembe rw’abari mu mugambi wo guca iki gihugu mo ibice.
Ati: “Iki gihugu kuba kigana ku gusenyuka bitewe n’uruhare rutumvikana rwa Bwana Félix Tshisekedi Tshilombo, uwa mbere wa vuba mu Banyekongo, ibikorwa bye bimugaragaza bitunguranye nk’uwingenzi mu gucamo RDC mo ibice.”
Uyu munyapolitiki ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2018. Avuze amagambo amusenya mu gihe Abanyekongo bitegura amatora azaba mukwezi kwa Cyuminabiri uyu mwaka wa 2023.