Umunyapolitiki uri mu bamaze kubaka izina muri RDC yiyunze kuri M23.
Rex Kazadi wo mu ishyaka rya perezida Felix Tshisekedi, akaba yaranigeze kwiyamamariza kuyobora Congo yiyunze mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa m23..
Ni amakuru yatangiye gucicibikana ku mbugankoranyambaga kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru.
Aho n’amashusho yagiye hanze agaragaza Kazadi arimo gushima ko yiyunze ku ihuriro rya AFC/m23 rirwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Yagize ati: “Nishimiye kuba uyu munsi ninjiye mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC). Mbashimiye mbikuye ku mutima kuba mwanyakiriye muri iri shyaka.” Ni ibyagaciro kujya mu ikipe yanyu. Niteguye kwitanga ku bw’indangagaciro duhuriyeho.”
Mu matora y’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo yo mu mwaka wa 2023, ni bwo Kazadi yiyamaje ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ariko yiyayamaza nk’umukandida wigenga nubwo yabarizwaga mu ishyaka rya UDPS rya perezida Felix Tshisekedi.
Ubwo yiyayamazaga icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko ikibazo kiza imbere ari icy’umutekano, kandi ko ubuyobozi buriho bwagaragaje ubushobozi buke bwo kugikemura.
Ikindi yavuze icyo gihe ni uguhindura imibireho y’abaturage ikaba myiza, no guteza imbere igihugu.
Yavuze kandi ko mu gihe yogirirwa icyizere agatorwa, yozagarura amahoro n’ituze mu Burasizuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ariko nubwo yamaze kwiyunga kuri m23 bamwe mu Banye-Congo bamunenze bavuga ko kwinjira muri AFC/M23 ari ukugambanira igihugu.
