Umunyarwandakazi yagizwe visi perezida w’Ikigega gikomeye kw’isi.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 01/08/2023, saa 4:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe
Dr Mukeshimana Gerardine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yagizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ku Isi (IFAD). Namakuru yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 31/07/2023.
Abanyarwanda bishimiye uyu mwanya mugenzi wabo yahawe:
Umunyarwandakazi Agnes Kalibata, usanzwe ayoboye umuryango wa AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika ni umwe mu bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, maze amwifuriza kuzahirwa ndetse amwizeza ko azakomeza gufatanya nawe.
Kalibata yagize ati: “Ntewe ishema no kubona Geraldine, Minisitiri w’u Rwanda ucyuye igihe wa vuba agirwa Visi Perezida wa IFAD. Shimirwa Mukeshimana Geraldine, waduteye ishema. Dutegereje gukorana nawe muri iyi mirimo mishya. Njyewe ubwanjye wanyitega kandi witege twebwe AGRA.”
Mukeshimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mukwezi kwa Gatatu uyu mwaka 2023. N’inshingano yakoze igihe kingana n’imyaka icenda(9).