Umunyekongo ukunze gusesengura, ibibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na directeur General wa L’ogefrem, Patient Sayiba Tambwe, yavuze ko nta matora yigeze aba muri RDC ko hubwo habaye inkinamico.
N’ibyo yashize munyandiko, kuri uyu wa Kane, tariki 21/12/2023, akoresheje urubuga rwe rwa X, yagize ati: “Ubibira mu muyaga azasarura umuyaga. Nta matora yabaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku bwibyo rero ntihagire umukandinda utegereza ibiza gutangazwa na CENI.”
Yunzemo kandi ati: “Nshuti zanjye nkunda basangira ngendo ay’amatora yateguwe mu buryo bw’inkinamico. Gusa Isi yose kirabireba. Erega nta cyihishe!”
Abivuze mugihe Abakandida barimo Martin Fayulu, Dr Denis Mukwege na Floribert Anzulu, batangaje ko ariya Matora agomba gusubirwamo, bakaba bashinja Denis Kadima, uhagarariye Komisiyo ishinzwe gutegura amatora, kuba ay’amatora yarayateguye nabi.
Bagize bati: Turahamagarira abanye-kongo bose muri rusange, umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo SADC, n’imiryango mpuzamahanga ko harandi matora mashya.”
Martin Fayulu, kugiti cye yagaragaje ko muri ay’amatora habayemo gupilate nk’uko yakomeje kubivuga mu mvugo ze.
Gusa mu gihugu imbere aho bagiye bakereza gutora kuri ubu barimo gutora ahandi naho barimo kubara ku ma Site amwe namwe ndetse ibyinshi mu byabazwe byamaze kuja hanze.
Bruce Bahanda.