Umupaka uhuza Gisenyi na Goma, haketswe impamvu RDC yawufunze.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yafunze umupaka munini uyihuza n’u Rwanda wa Goma na Gisenyi.
Uyu mupaka usanzwe ufungurwa saa kumi nazibiri za mugitondo, imodoka nyinshi zijyana ibicuruzwa n’umucanga zikawujana mu mujyi wa Goma ntizakoze izindi zimiriwe.
Icyakora kuva mu gitondo nta modoka yambukaga ndetse n’abagenzi bose babujijwe kwambuka.
Umurongo w’imodoka zitwaye imizigo irimo igitoro(Lisansi), umucanga n’ibicuruzwa zitonze umurongo ku mupaka munini.
Abentu benshi basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma batonze umurongo kandi ntibafite igisubizo niba umupaka ufungwa.
Icyakora bamwe mu bakorera mu mujyi wa Goma barimo kunyura ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka petite barrière.
Abaturage bagerageje kwambuka yaba Abanyekongo cyangwa Abanyarwanda, abayobozi bo ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo babasabye gusubira inyuma bavuga ko bagiye mu nama, nubwo hataramenyekana impamvu yatumye umupaka ufungwa, harakekwa uburakari bwatewe no gutsindwa no gupfusha abasirikare benshi ba FARDC mu ntambara bahanganyemo na M23 muri teritware ya Masisi, Lubero na Walikale.
Bamwe bagerageje kwambuka basubijwe inyuma bavuga ko batakwemeza impamvu yatumye umupaka ufungwa kuko imikoranire y’umupaka muto imeze neza, bigakekwa indi mpamvu itaramenyekana yatumye bamenyesha ko bashaka kujya muri Goma banyura kuri petite barrière aho gukoresha umupaka munini.
Ibi kandi bibaye mu gihe u Rwanda na Congo Kinshasa bamaze iminsi mu biganiro bigamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mukarere hose.
Gusa, harandi amakuru avuga ko ibi byo gufunga umupaka byatewe n’inama ya SADC yabereye muri ibi bice bya Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru.