Umupfulero waraye akomerekeje umukobwa w’umunyamulenge amuteye i Cyuma yafashwe.
Yanditswe n’a: Bruce Bahanda, kw’itariki 20/07/2023, saa 10:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umupfulero waraye akomerekeje umukobwa w’umunyamulenge Beauté Mujanukire, amuteye i Cyuma murubavu mumwanya muto ushize amaze gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Uvira ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Kugira ngwafatwe ngo byanyuze munzira ninshi kubufasha bwa Mutualité Banyamulenge ya Uvira, nkuko byemejwe n’a bwana Tarasise ubwo yaganiraga n’a Minembwe Capital News
Amakuru yizewe agera kuri Minembwe Capital News, nuko nyiri gukomeretsa umukobwa w’umunyamulenge, Beauté Mujanukire, akoresheje i Cyuma yafashwe ahagana mumasaha ya satatu nigice kumasaha ya Bukavu na Uvira.
Uyu Mupfulero yateye i Cyuma Beauté Mujanukire, kuruyu mugoroba wokuwa Gatatu, ngo kubera ko ari uwo mubwoko bwa b’Anyamulenge, aho yarimo akoresha namazina ko “Abatutsi ari Inyenzi ko kandi ari Abanyarwanda.”
Kubufasha bwa Mutualité Banyamulenge i Buvira, biyambaje inzego zose zishinzwe umutekano muri teritware ya Uvira maze uwo mu Pfulero arafatwa kurubu akaba ari kuri station ya Polisi mubice biherereye muri Quartier ya Kabindura homuri Uvira.
Uwatanze ubuhamya yagize ati : “Nyuma yuko Abapfulero, bakomerekeje Mujanukire, bamuteye i Cyuma murubavu. Barangije bagaba igitero bitwaje imihoro kurugo rwaba Mujanukire, Mutualité Banyamulenge i Buvira, yiyambaje inzego zirimo Chef wa Quartier Kabindura, Maire de la Ville ndetse n’a Polisi . Nyuma niho habaye gufata uwakomerekeje ateye i Cyuma umukobwa w’umunyamulenge Beauté Mujanukire.”
Abashinzwe Umutekano murako gace bakaba basabye abaturage gutuza maze akazi kakaja mumaboko yabashinzwe umutekano.
Izi nzego zishinzwe umutekano kandi bagiye gusura Mujanukire Beauté, aho ari kuvurigwa.
Ibi biri kuba kuba Nyamulenge muri Uvira akaba ari imbuto Justin Bitakwira yabibye mub’Apfulero baturiye akarere ka Kivu yamajy’Epfo, nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye ako gace.